Abanyarwanda batuye Arizona bakoze ubusabane bahamagarirwa kuzatora ingirakamaro

Abagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona (RCA Arizona) muri Amerika (USA) bakoze igitaramo cy’ubusabane mu rwego gushimangira ubumwe bwabo.

Abanyarwanda batuye muri Arizona bakoze igitaramo cy'ubusabane
Abanyarwanda batuye muri Arizona bakoze igitaramo cy’ubusabane

Ibyo birori byabereye ahitwa Peoria Community Center mu Mujyi wa Phoenix, ku wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017.

Jean Claude Habineza, Perezida wa RCA Arizona, yashimiye abitabiriye ubwo busabane, kuko ngo baherukaga ubusabane nk’ubwo ku itariki ya 07 Mutarama 2017.

Agira ati "Icyo gihe tukaba twari twiyemeje kujya duhura kenshi kugira ngo dushimangire ubumwe bwacu hagamijwe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu.

Uyu munsi w’ubusabane uhuriranye n’uko turimo kwitegura umunsi wo kwitorera Perezida wa Repubulika uzaba ku itariki ya 03 Kanama 2017."

Yakomeje ashimira abiyandikishije anababwira ko muri Arizona hazaba hari ibiro by’amatora. Aho niho yahereye abwira abari mu busabane kuzatora neza, bagatora ingirakamaro.

Yibukije ko umukandida wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame yagaragaje ubuhanga n’ubushobozi bwo kuyobora bikaba bigaragazwa n’ibyo yagejeje ku Banyarwanda haba mu bukungu, mu mibereho myiza, mu buzima, mu burezi, mu butabera no mu bindi bitandukanye.

Habineza yakomeje ahamagarira abari mu busabane kuzatora ingirakamaro avuga ko ushaka ibyiza byinshi birimo amahoro, ubumwe n’iterambere,akwiye gutora uwo mukandida wa FPR-Inkotanyi.

Jean Claude Habineza, Perezida w'umuryango w'Abanyarwanda baba muri Arizona
Jean Claude Habineza, Perezida w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona

Ibyo birori by’ubusabane byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo urubyiruko n’abakuze. Byitabiriwe kandi na Madame Raïssa Irakoze wari uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika (USRCA).

Uwo muhango kandi witabiriwe na Col. Vincent Nyakarundi, Military Attaché muri Amerika na Canada, wari uhagarariye Madame Mathilde Mukantabana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika.

Madame Raïssa Irakoze yasabye abari muri ibyo birori kuzatora umukandida wa RPF-Inkotanyi kuko yagaragaje ubushobozi aho yagaruye amahoro n’ubumwe mu bana b’u Rwanda.

Col. Vincent Nyakarundi yashimye ukuntu umuryango wa RCA Arizona umaze gutera imbere.

Yakomeje ahamagarira abanyamuryango ba RCA Arizona kuzitabira amatora kandi bagatora umukandida ukwiye kuyobora Abanyarwanda kugira ngo hasigasirwe ibyagezweho bityo Abanyarwanda bakomeze kugera ku iterambere.

Bataramye babyina kinyarwanda
Bataramye babyina kinyarwanda

Abitabiriye ibyo birori by’ubusabane bataramiwe n’urubyiruko rw’Abanyarwandakazi batuye muri Arizona, babyinnye imbyino Nyarwanda.

Bataramiwe kandi na Meddy, umuririmbyi w’Umunyarwanda ariko uba muri Amerika, wabaririmbiye indirimbo ze zitandukanye zirimo iza cyera n’inshya.

Umushyushyarugamba Ally Soudy, niwe wayoboye gahunda z’umunsi.

Umushyushyarugamba Ally Soudy niwe wayoboye ibyo birori
Umushyushyarugamba Ally Soudy niwe wayoboye ibyo birori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka