Miss Elsa azahatana n’abakobwa 129 muri Miss World
Irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi ryo muri 2017 (Miss World 2017) rizabera mu Bushinwa, rizitabirwa na Banyampinga 130 baturutse hirya no hino ku isi.

Biteganijwe ko Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa na we azitabira iryo rushanwa nk’uko Miss Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016),yitabiriye iry’umwaka ushize.
Nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru, gitegura iryo rushanwa, cyabereye mu Bushinwa ku itariki ya 20 Nyakanga 2017, Miss World igiye kuba ku nshuro ya 67, izatangira ku itariki 18 Ugushyingo 2017, ibere mu Mijyi nka Sanya, Haikou, Singapore na Shenzhen.
A post shared by Miss World 2017 (@missworld_time) on
Miss World yo muri 2017 izazana ibishya bizagenderwaho mu guhitamo uzegukana ikamba. Muri byo harimo kureba ba Nyampinga bazakoresha cyane imbuga nkoranyambaga ubwo bazaba bari muri iryo rushanwa.

Miss World, ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku isi. Yitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku isi.
Iryo muri 2016 ryabereye muri Amerika (USA). Ryitabiriwe n’abakobwa 117 babaye ba Nyampinga mu bihugu baturukamo. Muri uwo mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye kwitabira iryo rushanwa.

Kuva icyo gihe abategura Miss Rwanda batangaje ko uzajya yegukana ikamba rya Miss Rwanda azajya yitabira Miss World.
Uwegukanye ikamba rya Miss World 2016 yabaye Stephanie Del Valle Díaz ukomoka mu gihugu cya Puerto Rico.

Ohereza igitekerezo
|