‘Tuza na BK’, igisubizo ku bibazo byaterwaga no kubura amafaranga y’ishuri
Mu gihe umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ukiri mu ntangiriro, hakaba hakiri ababyeyi n’abanyeshuri bakiri mu myiteguro yo gushaka no kugura ibikoresho, hamwe n’amafaranga y’ishuri, Banki ya Kigali (BK) yazanye igisubizo kuri bimwe muri ibyo bibazo.

Binyuze muri gahunda ya ’Tuza na BK’, Banki ya Kigali yatangiye korohereza ababyeyi bajya bahura n’ikibazo cyo kutabonera amafaranga y’ishuri ku gihe mu itangira ry’amashuri, bikaba bishobora kugira ingaruka zaviramo abanyeshuri kudatangirira rimwe n’abandi.
Kwiga ni ishoramari ry’agaciro
Uburezi ni kimwe mu byo ababyeyi bashoramo bigafasha ejo hazaza h’abana, ariko kandi, kwishyura amafaranga y’ishuri yose icyarimwe bishobora kuremerera umuryango.
Gahunda ya Tuza na BK igamije gufasha ababyeyi kwishyura amafaranga y’ishuri nta nkomyi, aho bashobora gusaba bagahabwa inguzanyo igera ku bihumbi 500Frw, ashobora kwishyurwa mu mezi atatu. Ibi bizatuma abana biga batuje nta mpungenge z’uko bashobora kwirukanirwa kubera kutishyura amafaranga y’ishuri, binongere ituze mu babyeyi.
Umuyobozi ushinzwe Serivisi za banki n’abakiriya muri BK, Desiré Rumanyika, avuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru bahisemo gutangiza iyi gahunda, ari uko uburezi ari inkingi y’iterambere.
Ati “Uburezi ni inkingi y’iterambere ry’u Rwanda. Hamwe na Tuza na BK, turafasha imiryango kubona ubushobozi bwo kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, kugira ngo buri mwana akomeze amasomo ye ari na ko yubaka ejo hazaza heza.”
Ni bande bashobora gusaba no guhabwa iyo nguzanyo?
Gahunda ya Tuza na BK ireba cyane ababyeyi cyangwa abandi bafite abana, biga mu mashuri yishyurwa amafaranga y’ishuri hifashishijwe Urubuto Pay.
Abakiriya ba BK bamaze nibura amezi atandatu bakorana na banki.
Ushaka gusaba iyo nguzanyo kandi wujuje ibisabwa ashobora gukanda 7757# akoresheje telefone ye, ubundi agakurikiza amabwiriza.
Iyo byemejwe, amafaranga ahita yoherezwa ku ishuri.
Kubaka ahazaza hamwe na Tuza na BK, ni imwe mu ngamba za gahunda ngari ya ‘Nanjye ni BK’, igamije kuzana ibisubizo mu bijyanye n’imari, bifasha buri Munyarwanda mu buzima bwa buri munsi.

Mu kugabanyiriza ababyeyi umutwaro baterwaga no kutabonera igihe amafaranga y’ishuri, BK izajya ifasha ababyeyi ari na ko itanga umusanzu muri gahunda z’intego z’Igihugu zo kwagura uburezi bufite ireme, no kurera Abanyarwanda bazaba abayobozi b’ejo hazaza.
Amafaranga y’ishuri ntakwiye kuba imbogamizi ku masomo y’umwana
Saba ’Tuza na BK’ uyu munsi unyuze kuri 7757#, cyangwa uhamagare nimero itishyurwa 4455. Ushobora kandi gusura ishami rya BK rikwegereye, cyangwa ukabasanga ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Kuko buri mwana akwiriye amahirwe yo kwiga, gukura no gutsinda atagize imbogamizi z’amafaranga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|