Kagame yageze muri Kayonza ahashyira mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017.
Yari avuye mu Karere ka Nyagatare aho yakoreye ibikorwa bibiri byo kwiyamamaza mu Murenge wa Gatunda no mu Mujyi wa Nyagatare.
Yabwiye abaturage ba Kayonza ko abafata nk’abaturanyi kandi agashimishwa n’uburyo barushaho guteza imbere umujyi wabo, wari usanzwe umeze nk’agasantere gato mu minsi yashize.
Yagize ati “Nje kubasuhuza ku mugoroba kuko turi abaturanyi. Kayonza na Rwamagana bikomeje kugenda bisatirana biraza kuba umujyi munini uruta n’umurwa mukuru.
Ntabwo mwansaba gukomeza kubayobora, ngo mbyemere, hanyuma havemo utenguha undi.”
Yavuze ko igihugu gihagaze neza ariko asaba abaturage kutirara ahubwo bagakomeza gukora cyane no kugera kure.
Ati “Igihugu cyacu tugomba kugikomeza ntikinyeganyege. Abashaka kukinyeganyeza bakabimenya kare ntibirirwe bagerageza.”
Yashimye kandi uruhare rw’amashyaka mu iterambere ry’igihugu.
Ohereza igitekerezo
|
Kagame paul. tukurinyuma
Tuzagutora100% kuko
wadukuyahakomeye,
tutarikwikura Thank you!