Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Laura Musanase, ukina yitwa Nikuze muri filime Nyarwanda yitwa “City Maid”, avuga ko asigaye ahura na bamwe mu bakunzi b’iyo filime bakarira kubera ibyo akina muri iyo filime.

Laura Musanase, ukina yitwa Nikuze muri "City Maid" ahamya ko ubuzima akina muri iyo filime ntaho buhuriye n'ubuzima bwe busanzwe
Laura Musanase, ukina yitwa Nikuze muri "City Maid" ahamya ko ubuzima akina muri iyo filime ntaho buhuriye n’ubuzima bwe busanzwe

City Maid ni filime y’uruhererekane yerekanwa kuri Tereviziyo y’igihugu. Ikinirwa mu mujyi igaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’aho haba mu ngo ndetse no mu rubyiruko.

Laura ayikinamo yitwa Nikuze. Aba ari umukobwa waturutse mu cyaro, ukora akazi ko mu rugo muri uwo mujyi. Ako kazi akora ahuriramo n’ibibazo birimo no guhohoterwa mu buryo butandukanye.

Abakunzi b’iyo filime bakunda uburyo Laura ayikinamo. Laura w’imyaka 24 y’amavuko, yatangarije Kigali Today ko mu buzima busanzwe abantu batandukanye baba bashaka kumubona bibaza ku buzima bwe.

Agira ati "Kuriya ngaragara kuri televiziyo,abenshi iyo bambonye baba bamfitiye amatsiko, hari bamwe baba bababaye iyo bambonye. Hari n’abo duhura bakarira kubera ibyo mba nkina! Iriya ni filime mba nkina.”

Laura Musanase, ukina yitwa Nikuze ahamya ko City Maid ariyo filime yari akinnyemo bwa mbere
Laura Musanase, ukina yitwa Nikuze ahamya ko City Maid ariyo filime yari akinnyemo bwa mbere

Akomeza abwira abakunzi be ko ibyo akina muri “City Maid” ntaho bihuriye n’ubuzima bwe busanzwe. Ahamya ko abana n’umuryango we kandi akaba afite ababyeyi be bombi.

Laura avuga kandi ko hari bamwe bamutinya nyamara ngo bitari bikwiye. Ati “Abambona, ntabwo ntinyitse, n’uwambona akamvugisha nta kibazo.

Nkunda abafana banjye, nkunda abantu banyishimira, nibo mbaraga zanjye kandi bajye bakomeza kumba hafi, bangire inama, bankosore, muri make ntabwo ndi umuntu utinyitse cyane.”

Laura Musanase yavukiye muri Tanzania ariko akurira mu Rwanda. Amashuri abanza yayigiye mu kigo cya "Bright Academy Primary School" mu Karere ka Nyagatare.

Amashuri yisumbuye yo yayatangiriye muri “Lycee de Kigali” ayasoreza muri “FAWE Girls’ School”.

Laura Musanase aracyari ingaragu, abana n'umuryango we
Laura Musanase aracyari ingaragu, abana n’umuryango we

Nta kindi kintu akora uretse gukina filime. Yatangarije Kigali Today ko yabaye ahagaritse amashuri. Yari ageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza mu ishami ry’Ubukungu (Economics) muri University of Kigali.

Ibyo gukina filime ngo yabigiyemo kubera inshuti ze zirimo nyinshi zikina filime. Ubusanzwe ngo akiri mu umwana inzozi ze zari izo kuzacuruza imodoka kuko yazikundaga.

City Maid ni yo filime ya mbere akinnyemo kandi ngo ntaho yigeze yiga ibyo gukina filime.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

umv nikuze ndamwemera cyane 2

noheri patrick yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

nikuze ndakwemera ukina film uri serie kbx mpa number x

michou peace cinikani yanditse ku itariki ya: 3-06-2019  →  Musubize

mujyerajyeza kuduha amakuru kujyihe kandi servise zanyu ziratunyuze kbs mukomerezaho kandi twishimiye amakuru ya nyu turayakunda uwomukobwa nikuze turamukunda cyane mukomeze mumudukurikiranire

karangwa aime cedrick yanditse ku itariki ya: 9-12-2018  →  Musubize

nikuze turamukunda cane.akina neza cane .imana imujimbere

vital nyabenda yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

dushimishwa nuko muduha amakuri yingirakamaro rwose nikuze turamukunda kandi tumurinyuma tuzakomeza no
kumubahafi

aline yanditse ku itariki ya: 29-10-2017  →  Musubize

Oh Nikuze turamweme kbx nakomeze aturyohereze

Nadine uwamahirwe yanditse ku itariki ya: 18-09-2017  →  Musubize

ndi muri u Ganda kure cyane ya Kampala ntitubona TVR iyo filime Umuntu yayibona gute? murakoze.

Kamana jmv yanditse ku itariki ya: 22-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka