Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

U Rwanda ni urw’Abanyarwanda si urw’amadini - Kagame

Yanditswe na KT Editorial 20-07-2017 - 15:43'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yashimangiye ko u Rwanda ari urw’Abanyarwnda hatitawe ku idini umuntu aturukamo cyangwa umuryango nk’uko FPR yabiharaniye.

Kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017, Kagame yiyamamarije i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, hafatwa nk’igicumbi cy’idini ya Isilamu.

Hatanzwe ubuhamya bw’uburyo abayisilamu batotezwaga mu bihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sheikh Mussa Fazil Harerimana, wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano, yatanze ubuhamya bw’uko Leta zabanje zatotezaga Abayisilamu, ariko kuri iki gihe bakaba barasubijwe agaciro na bo basigaye baterwa ishema no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ariko mu ijambo rye yagejeje ku mbaga y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’inshuti zabo bari bateraniye kuri Stade Regional i Nyamirambo, Kagame yavuze ko amateka y’Abanyarwanda yatumye bahuriza hamwe bagamije intego imwe.

Yagize ati “Bantu ba Nyarugenge uko mwazindukiye hano, harimo Abayisilamu, harimo Abakirisitu, harimo n’abandi bose, uko muri hano ni ko igihugu ari icyacu twese ku buryo bungana.”

Yavuze ko u Rwanda rw’iki gihe, rubifashijwemo na politiki ya FPR, rudateze kugendera ku ivangura iryo ari ryo ryose nk’uko byagiye bibaho mu bihe byashize.

Ati “Umwana w’Umunyarwanda ntawe umubaza idini, aho akomoka cg akarere ke, ahabwa amahirwe akwiriye yose. Ibi twabigezeho mu bufatanye n’andi mashyaka. FPR ifite umuco wo kutiharira.”

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se mayor wacu araziriki ko ntaribi tumuziho?

HATEGEKA yanditse ku itariki ya: 21-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.