Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Aha Nyagatare twarahatsindiye, turi kuhubaka, muzatore tubikomeze – Kagame

Yanditswe na Jean d’Amour Ahishakiye 22-07-2017 - 18:36'  |   Ibitekerezo ( )

Nyagatare ngo nibahitamo gutora Paul Kagame wa FPR Inkotanyi bazaba bihitiyemo gukomeza kugera ku byiza bamazemo imyaka, nyuma y’ubuzima babayemo bahora bihishanwa n’inyamaswa zabaga muri pariki y’Akagera.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame i Gatunda mu karere ka Nyagatare mu gitondo cyo kuwa 22 Nyakanga 2017.

Abamwamamaza bagarutse ku miterere yaranze ako gace mbere y’uko Paul Kagame atangira kuyobora u Rwanda, igice kinini kingana na ¾ by’ubuso bw’ako karere cyari pariki y’Akagera, abahatuye babayeho muri nzapfa nzakira kuko inyamaswa zabahohoteraga zibasanze mu nzu zabo.

Muri iki gihe ariko, iyo pariki y’Akagera yagabanyijwemo igice kinini cyahawe abaturage ngo bagituremo bahakorere ibikorwa by’iterambere.

Ahasigaye harazitiwe ku buryo bugezweho butuma inyamaswa zo muri pariki zitagihohotera abaturage nk’uko byemejwe na madamu Uwamariya Odetta wamamazaga Paul Kagame akaba yaranabaye umuyobozi w’iyo ntara.

Paul Kagame wiyamamaza,we yibukije abashyigikiye FPR ndetse n’abandi bazitabira amatora bose ko ubuzima bwiza n’iterambere birangwa muri Nyagatare byose abizi kandi yabigizemo uruhare we bwite n’umuryango wa FPR Inkotanyi ayoboye.

Kagame ati“Aha Nyagatare twarahabaye, twaraharwaniye mu rugamba rwo kubohora igihugu, twarahatsindiye tunesha ubuyobozi bubi bw’ingoma yateguye Jenoside, nyuma yo gutsinda urugamba turahubaka ubu haratera imbere kandi nidukomeza gufatanya tuzakomeza kuhubaka no kuhateza imbere.”

Paul Kagame yizeje abazitabira amatora bo muri ako gace ko azi neza ibibazo byaho, abizeza ko azabanza kuhageza amazi meza.

Abaharanira Ubumwe na Demukarasi bemereye Kagame amajwi ibihumbi 900

Muri icyo gikorwa abo mu ishyaka rya UDPR riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demukarasi bavuze ibigwi bashima Kagame maze bamwizeza ko bazanakora ibishoboka byose, bakamutora ku bwinshi.

Bwana Pie Nizeyimana uyobora iryo shyaka yagize ati “Kuva ishyaka ryacu ryashingwa mu 1991, twakomeje guhuza imyumvire ku bitekerezo byiza byarangaga FPR Inkotanyi.

Kuva icyo gihe ntiturahindura uwo murongo kandi na FPR ntiradutenguha. Ibyo tuyishima ni byinshi birimo imiyoborere myiza, kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda ubu bigeze kuri 92.5%.”

Ibyo ni bimwe yahereyeho avuga ko ishyaka rya UDPR ayoboye rizakora ku buryo ryamamaza Paul Kagame akazabona amajwi arenga ibihumbi 900 azaturuka ku bayoboke ba UDPR bonyine, bataretse no kumushakira amajwi mu bandi.

Aho i Gatunda, umukandida wa FPR yiyamamarizaga ni hamwe mu hantu habiri Paul Kagame yiyamamariza mu karere ka Nyagatare ku munsi wa karindwi, aho aza kuva ajya kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba.

Muri iyo ntara y’Iburasirazuba kandi Paul Kagame azakomeza kwiyamamaza mu turere twa Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana ku munsi w’ejo kuwa 23 Kanama 2017.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.