
Izi mpanuka zabaye mu gitondo, imodoka ebyiri zari zitwaye abanyamuryango zaguye, abantu 31 barakomereka.
Imwe muri izo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 yari itwaye visi perezida wa FPR bwana Bazivamo Christophe yarenze umuhanda ahitwa mu Rukomo muri Nyagatare igwa mu mukingo, ariko abari muri iyi modoka ntacyo babaye.
Indi modoka nini ya Bus yari itwaye abandi bayoboke ba FPR yaguye, abantu 31 barakomereka, barimo batandatu bakomeretse cyane, ubu bakaba bari kuvurirwa mu bitaro nk’uko umuvugizi wa polisi (traffic Police) yabitangarije Kigali Today.
Amaze kumenya ayo makuru, Frank Habineza wari wazindutse ajya kwiyamamaza mu Karere ka Nyamagabe, yatangaje ko yababajwe n’iyo mpanuka, avuga ko yihanganishije abakomerekeye muri iyo mpanuka bose kandi akaba abifuriza koroherwa vuba.

Abo bakoze impanuka, ni bamwe mu bashyigikiye FPR Inkotanyi bazindutse bajya mu Ntara y’Iburasirazuba aho FPR Inkotanyi biyamamarije mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Biteganyijwe ko ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, Paul Kagame umukandida wa FPR aziyamamariza mu turere twa Kirehe, Ngoma na Rwamagana.

Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka abereye perezida rya Democratic Green Party of Rwanda we ari kwiyamamaza mu turere twa Nyamagabe na Nyanza two mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yooo!!!nihanganishije
abakomerekeye
muriyompanuka
Imana
ibarinde kandi
ibafashe bakire