Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza mu Karere ka Kirehe, aho yari ategerejwe n’abanyamuryango ba FPR n’inshuti z’uyu muryango.
Mu ijambo ryo kwiyamamza yabagejejeho, yibabukije ko ibyo bagezeho bishinganye ntawahirahira abisenya, anabizeza gukomeza kubyubakiraho no kubageza ku bindi mu myaka itaha.
Yagize ati “Ntihakagire ukinisha umutekano wacu, iterambere ryacu, iterambere ry’Umunyarwandakazi. Ntihakagire ukinisha ubumwe bwacu. Uko mwaje muri benshi niko tubifuza mu biduteza imbere byose.
Ibyo dukora byose, ni ukugira ngo mugire ibikorwa by’iterambere, mubashe gukora muteze imbere imiryango yanyu.”
Kagame yababwiye ko mu myaka ibiri iri imbere umuhanda uva Kagitumba-Kayonza ugera Rusumo uzakorwa neza, kugira ngo abaturage bakomeze biteze imbere.
Ati: “Tuzakomeza gushyira imbere ibikorwa bidukura mu kangaratete. Niwo muco wacu. Tuzawukomeze no ku ya 4 Kanama.”
Ohereza igitekerezo
|