Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyagatare ko guverinoma izabafasha kurwanya ikibazo cy’amazi make mu mirima, bifashishije guhunika ayo kuhiza.
Aka karere kigeze kuba mu gice cya Pariki y’Akagera, yari iri kuri bitatu bya kane by’aka karere.
Hakunda kuba ikibazo cy’izuba ryinshi, ku buryo kubona amazi bibagora, bikanabangamira ibikora by’ubworozi n’ubuhinzi.
Ubwo yahiyamamarizaga kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, Kagame yavuze ko hari n’uburyo bwagenwe bwo guhangana n’icyo kibazo.
Yagize ati “Imvura si nyinshi nabyo birazwi ariko noneho muranabizi ko abantu bashobora kuhira imyaka.
Turashaka rero gukoresha amazi ahunikwa, ahobora kuva muri damu, ashobora kuva no mu migezi tukuhira imyaka, tugakomeza kubaka mukeza, n’amazi y’amatungo akaboneka.”
Abaturage babanaga n’inyamaswa, zimwe zikabonera izindi zikabarya. Kuri ubu bishimira ko ubuyobozi bwagabanyije Pariki abaturage bakaba ukwabo n’inyamaswa zikaba ukwazo nta kubangamirana.
Ni naho igice kinini cy’urugamba rwo kubohora igihugu cyarwaniwe cyane cyane mu Murenge wa Gatunda, nk’uko Kagame yabivuze ashaka gusobanura ko ari ahantu habitse amateka akomeye y’u Rwanda.
Ati “Hano Gatunda, twarahabaye, twarahagenze, twaharwaniye, turahatsindira.”
Yemereye abatuye mu Mujyi wa Nyagatare iterambere ry’umujyi ritahasanzwe
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi wakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamza mu Mujyi wa Nyagatare, yabasezeranyije umujyi ufite iterambere batigeze babona.
Umujyi wa Nyagatare ni umwe mu mijyi ifatwa nk’aho ari mishya, kuko mbere yo kubohora u Rwanda ari ugizwe ahanini na Pariki y’Akagera.
Kuri ubu hamaze kugera inganda amashuri n’umujyi ufite ufite umuvuduko mu kwiyubaka, nk’uko Kagame yabitangarije abatuye muri uyu mujyi ubwo yahiyamamarizaga kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017.
Yagize ati “Imyaka 23 ishize isigiye Nyagatare inganda, kaminuza, ubuhinzi n’ubworozi biteye imbere. Aka Karere ka Nyagatare mu myaka irindwi iri imbere tuzayihindura ukundi. Itere imbere birushijeho.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017