Dore impamvu itegeko rigenga imikoreshereze y’imihanda mu Rwanda ririmo kuvugururwa

Guverinoma y’u Rwanda tariki 9 Nzeri 2025, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’imihanda, hagamijwe kuvugurura itegeko ririho rimaze imyaka 38 ritavugururwa.

Abadepite basuzuma itegeko rigenga imikoreshereze y'imihanda rya kera ngo rivugurwe
Abadepite basuzuma itegeko rigenga imikoreshereze y’imihanda rya kera ngo rivugurwe

Itegeko ririho ryashyizweho mu 1987, ariko ubu rifatwa nk’iryasigaye inyuma kandi ritajyanye n’igihe cy’imikoreshereze y’imihanda igezweho, nk’uko bigaragara mu bisobanuro kuri iryo tegeko rishya.

Inteko rusange Umutwe w’Abadepite yemeye Ishingiro ry’umushinga, rikazabanza gusuzumwa na Komisiyo bireba, mbere yo gushyikirizwa Inteko Rusange ngo ritorerwe.

Nubwo rigenzura ikoreshwa ry’imihanda rusange, harimo n’imigendere y’abantu, amatungo n’ibinyabiziga, iri tegeko ryashyirwa mu bikorwa binyuze mu ngamba zitandukanye, zirimo Iteka rya Perezida ryo mu 2002 ryahinduwe mu 2005, 2008 no mu 2015; Iteka rya Minisitiri ryo mu 2024 rigena imiterere y’impushya zo gutwara ibinyabiziga; ndetse n’Iteka rya Minisitiri ryo mu 2020 rigena amafaranga ntarengwa y’isuzuma rya tekiniki ry’imodoka.

Gukemura icyuho mu micungire y’imihanda

Umushinga w’itegeko ugamije kuziba ibyuho byinshi byagaragaye mu itegeko ririho. Ikirimo imbere cyane ni uko ridahuza n’ikoranabuhanga mu micungire y’abakoresha umuhanda n’abagenzura iyubahirizwa ry’amategeko.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Jimmy Gasore, yasobanuye ko kuvugurura iri tegeko ari ngombwa, kuko iryakoreshwaga ryo mu 1987 ritagifite ibisubizo bihagije ku bibazo by’imihanda igezweho.

Ati “Gusuzuma no kuvugurura iri tegeko rigenga imikoreshereze y’imihanda ni ingenzi, kugira ngo turusheho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, duhuze n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga, kandi tugumane imikorere y’amategeko y’imihanda, byose bigamije kugabanya impanuka n’abo zihitana”.

Byongeye kandi, ibihano byagenerwaga abarenga ku mategeko y’imihanda byari biri mu ngingo ya 592 y’itegeko ry’amategeko ahana ryo mu 2012, ntibyagaragaye mu itegeko ryo mu 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, kuko byari byemejwe ko ibyo bihano bigomba kugenwa n’itegeko ryihariye rigenga uwo rwego.

Minisitiri Gasore yavuze ko ari icyuho kigomba gukosorwa n’itegeko rishya, rigenga imikoreshereze y’imihanda.

Umushinga w’itegeko kandi wita ku ngingo zitari zagaragajwe n’irya mbere, zirimo gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe utwaye; amabwiriza agenga amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga; ibisabwa mu gukora ibizamini by’ubumenyi n’ubushobozi bwo gutwara; ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura imikoreshereze y’imihanda nko gukoresha camera zipima umuvuduko, ibizamini by’abatwaye banyweye inzoga.

Gushyiraho uburyo bwo guhemba abatwara neza no guhana abarenza amategeko

Itegeko ririho risabirwa kuvugururwa kugira ngo rijyane n’imiterere mishya y’imicungire y’imihanda, hagamijwe mbere na mbere umutekano.

Ni yo mpamvu umushinga w’itegeko rishya rigenga imihanda uteganya gushyiraho ‘System’, gahunda yo guhemba abatwara neza ibinyabiziga mu muhanda no guhana abarenga ku mategeko y’imihanda, bikaba byitezwe ko bizafasha mu guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda.

Minisitiri Gasore yasobanuye ko iyo sisiteme igamije kurenga ibihano by’amafaranga isanzwe ikoresha, ahubwo hagafatwa abasubiramo amakosa, ariko ikanatanga ibihembo ku bitwara neza.

Ati “Mu bihugu byinshi, abatwaye ibinyabiziga bafite amakosa make bishyura amafaranga make y’ubwishingizi. Sisiteme nk’iyo hano na yo yafasha cyane mu kubahiriza amategeko kandi igafasha ibigo by’ubwishingizi kumenya impanuka bakwiriye kwishingira”.

Iyo sisiteme izajya igenzurwa n’urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda (ubu ni polisi), kandi ishyirwe mu bikorwa binyuze mu iteka rya Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi, rigena uburyo amanota y’abafite uruhushya rwo gutwara azajya abarwa.

Mu nama y’Inteko, Abadepite bagaragaje ibibazo n’ibitekerezo bagararuka ku bindi bintu byakwibandwaho muri uyu mushinga w’itegeko, rigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo bibe byakongerwamo, bityo umutekano w’ibintu n’abantu ugende neza.

Depite Erneste Nsangabandi yabajije niba umushinga w’itegeko uzita ku myitwarire itari myiza y’abanyamagare n’abanyamaguru, asaba ko hajyaho amasomo y’umutekano wo mu muhanda mu mashuri.

Ati “Abantu baturuka mu cyaro bakwiye kumenya uko bitwara mu mujyi. Ubumenyi ku ikoreshwa ry’imihanda ni ingenzi mu kugabanya impanuka”.

Yanatanze igitekerezo cyo kongera igihe cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hatabayeho kongera gukora ibizamini, bitandukanye n’uko bimeze ubu aho ruba rugomba kumara igihe cy’imyaka ibiri gusa.

Depite Deogratias Bizimana Minani, yagaragaje impungenge ku banyamaguru bakoresha nabi ‘zebra crossings’, rimwe na rimwe bakaba bafite telefoni cyangwa utwuma two mu matwi ‘Ecouteur’ bikaba byateza impanuka.

Ati “Byaba byiza itegeko risabye gushyiraho amatara ku nkengero z’ahanyura abanyamaguru kugira ngo ibikorwa byo kugenzura imigendere yabo bigaragare neza”.

Depite Ingrid Marie Parfaite Izere, yanenze uburyo buriho busaba abiyandikisha gukora ibizamini byo gutwara kwishyura amafaranga 50,000Frw rimwe, yatsindwa akongera kwishyura.

Ati “Byaba byiza iyo umuntu yishyurira ikizamini kimwe hatabayeho kwishyura inshuro ebyiri zose, watsindwa inshuro imwe wakenera kongera gukora ntiwishyure n’iyo yindi”.

Igisubizo cya Guverinoma

Mu gusubiza ibyo bibazo, Minisitiri Gasore yemeye ko hakenewe ubukangurambaga buhoraho ku baturage, cyane cyane ku bijyanye n’imipaka y’abanyamaguru.

Yavuze ko Guverinoma iri gutekereza ku kubaka ibiraro abanyamaguru bazajya banyuraho, mu bice bikoreshwa n’abantu benshi nka Nyabugogo, aho n’amatara y’umuhanda ashobora kutaba ahagije kubera umubare munini w’abanyamaguru.

Ku birebana n’amafaranga y’ibizamini byo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Minisitiri Gasore yasobanuye ko ayo 50,000Frw yavuzwe na Depite Izere asanzwe yishyurwa ku makompanyi y’abatanga imodoka z’ubukode atari Leta.

Ati “Amafaranga y’iyandikisha mu bizamini ari hagati ya 5,000Frw na 10,000Frw, bitewe n’ubwoko bw’uruhushya”.

Ku kibazo cy’igihe cy’uruhushya rw’agateganyo, yavuze ko igitekerezo cyo kurwongerera igihe bitagombye gusaba gusubiramo ibizamini, bizasuzumwa bikazafatirwa imyanzuro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka