Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame yihaye inshingano yo gushyira Umujyi wa Ngoma ku rundi rwego

Yanditswe na KT Editorial 23-07-2017 - 14:31'  |   Ibitekerezo ( )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yihaye inshingano yo guhindura Ngoma umujyi ufite ibikorwa remezo bigezweho, kandi yiyemeza kuzakurikirana icyo kibazo we ubwe.

Kagame yabwiye abatuye Akarere ka Ngoma ko bafite umujyi mwiza ariko utari ku rwego rushimishije yifuza kuwubonaho, nubwo abaturage ntako baba batagize ngo utere imbere.

Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017, ubwo yahakoreraga igikorwa cyo kwiyamamaza.

Yagize ati “Ndashaka ko Umujyi wa Ngoma uhindura isura, usibye ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi mu nyubako, noneho amashanyarazi, amazi bavuze mumaze kubona yiyongere agere kuri buri wese.”

Yavuze ko hari ibindi bagomba kuhazana ku buryo buhagije nk’amashuri n’ibitaro, kuko babikwiye bitewe n’umurava n’ingufu bakoresha mu murimo. Yongeyeho kandi ko,iterambere rivugwa rigomba kugera kuri buri wese ntawe usigaye.

Ati “Abagabo n’abagore bakorere hamwe igihugu gitere imbere uko tubyifuza.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.