
Iyo filime igaragaza uburyo abagore bahohotewe, bafatwaga ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yeretswe abo banyeshuri ku itariki ya 21 Nyakanga 2017.
Nyuma yo kuyireba, abo banyeshuri bafite imyaka iri hagati ya 11 na 21, batangaje ko bari basanzwe bazi amateka ya Jenoside ariko ngo ibyo babonye muri iyo filime ntabyo bari bazi; nk’uko umwe muri bo witwa Higiro Raphael ufite imyaka 16 y’amavuko, abisobanura.
Agira ati “Hari ibintu byinshi byagiye bidutangaza. Ni ubundi bumenyi twafashe. Nkatwe nk’urubyiruko turabizi ko ari twe mbaraga z’igihugu cyacu twizera ko ibyabaye bitazongera kuba.”
Mugenzi we witwa Isimbi Mireille,ufite imyaka 17 avuga ko nawe yamenye byinshi atari azi ahamya ko nawe azakora ibishoboka ngo bitazongera kubaho ukundi.
Agira ati “Nkatwe nk’urubyiruko dukwiriye gukurikiza inama nziza tutagendeye ku
bitekerezo bibi bakuru bacu baba bafite, tukirinda kugendera mu murongo mubi kandi nkeka ko n’urundi rubyiruko hirya no hino ari uko babibona. Tukabasha kugira imbere heza.”
Undi munyeshuri witwa Igirimpuhwe Theophile,ufite imyaka 18 atangaza ko asanga urubyiruko rukwiye kwirinda kwishora mu bintu batabanje gutekereza ku ngaruka bishobora kuzana haba kuri bo no ku gihugu.
Filime “Miracle and the Family” yakozwe n’Umunyarwanda Gasigwa Leopold.

Avuga ko asanga ari umusanzu we wo kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu kugira ngo igihugu kizagire ejo hazaza heza.
Agira ati “Kwigisha amateka ni uguhozaho. Umwana nereka amateka ya Jenoside, abayikoze babyivugira uko babikoze, ab’iwabo iyo bagerageje kumushyiramo ibitari byo arabahakanira kuko aba yarabonye ukuri. Ni umusaruro w’igihe kirekire.”
Afite inzozi zo kuzagera ku rubyiruko rwose aho ruri ariko ubushobozi bukaba bumubera imbogamizi.

Padiri Lambert Dusingizimana, umuyobozi wa “Saint André” ashimira Gasigwa ku ruhare rwe mu kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu cyabo.
Agira ati “Hari icyo bifasha mu bana turera hanyuma kandi no kuri twebwe nk’ishuri. Bituma aba bana batoya bashobora kurerwa, bagakura ari abantu bazima bafite umutima muzima.”
Kuri twebwe rero twumva igihe abana bateguwe, igihe bikozwe neza aba ari umusanzu ukomeye wo kubafasha kugira ngo igihugu cyacu kirusheho kwiyubaka na bo biyubake.”
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye kuri ayo mateka meza mutugezaho.Nasabaga ngo ibyo biganiro bigebigera no mubice byicyaro maze dukumire icyaricyo cyose cyatuma habaho jenocide.Murakoze
nibyiza abana babanyarwanda bagomba kumenya neza aho urwanda rwavuye naho rugeze.