Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame azashingira ubuyobozi bwe ku buzima bwiza bw’umwana na nyina

23-07-2017 - 17:40'  |   Ibitekerezo ( )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi avuga ko mu myaka irindwi iri imbere azita ku kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kugira ngo igihugu kirerere ejo hazaza heza.

Yabitangarije abaturage batuye Akarere ka Rwamagana, ubwo yahakoreraga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Ibyiza tumaze kugeraho tubirinde, buri Munyarwanda wese abishingireho atere imbere. Igihe umubyeyi utwiye adafatwa neza, abana bato ntibarye neza, ntabwo abana bacu tuba tubaha amahirwe yuzuye.”

Yavuze ko ashaka gufatanya n’Abanyarwanda bakubaka igihugu kihagazeho, ku buryo abakiboneraga mu mateka ya Jenoside bazakiyoberwa.

Ati “Amateka y’igihugu cyacu afite umwihariko niyo mpamvu ibikorwa byubaka igihugu cyacu bifite ubudasa. Aho turi, naho dushaka kujya niho habereye Abanyarwanda. Twongere imbaraga, twongere intambwe, twongere ubumwe n’umutekano, twongere amajyambere.”

Akarere ka Rwamagana niko kashoje igikorwa cyo kwiyamamaza muri iki cyumweru. Kagame azongera kwiyamamaza ku wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017, nyuma y’ikiruhuko cyo ku wa mbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.