Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Reba uko Habineza na Mpayimana biyamamaje mu turere (Amafoto)

Yanditswe na KT Team 20-07-2017 - 19:58'  |   Ibitekerezo ( )

Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2017.

Frank Habineza

Uyu mukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yiyamamarije mu Karere ka Karongi n’aka Muhanga.

Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga muri Karongi
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga muri Karongi

Muri Karongi yagombaga kugerayo ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo ariko yahageze saa sita n’iminota 40. Yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 120 barimo abagize itsinda ry’abarwanashyaka be yazanye nabo.

Habineza yijeje Abanya-Karongi ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, guhera mu kwezi kwa cyenda 2017, bose bazaba bafite amazi meza.

Yahavuye ajya mu Karere ka Muhanga, muri Santere ya Nyarusange. Yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 2000; nk’uko ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Habineza, Ntezimana Jean Claude abivuga. Gusa ariko abitabiriye biganjemo abanyeshuri.

Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga i Muhanga
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga i Muhanga

Ubwo yabagezagaho ijambo, yabanje kubabwira ko aho i Nyarusange ariho avuka.

Yakomeje avuga ko mbere y’uko ajya muri Politiki yari akuriye ikigo gishinzwe kubungabunga umugezi wa Nyabarongo.

Agahamya ko n’ubwo yagiye muri politiki agikunda ibidukikije bityo ngo naramuka atorewe kuyobora igihugu azaharanira gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Avuga ko azazamura umushahara wa mwarimu, akubaka amashuri meza ndetse akanashyiraho gahunda ihamye y’uburezi idahindagurika.

Akomeza avuga kandi ko,azashyiraho gahunda ya “Gira Inzu Mupolisi” na “Gira Inzu Musirikare”.

Philippe Mpayimana

Uyu mukandida wigenga yiyamamarije mu Karere ka Rubavu na Nyabihu.

Muri Rubavu ahantu yiyamamarije hose yakiriwe n’abaturage 14 kuko hari aho yageraga akabura abantu, agasanga hari intebe zihateretse zonyine.

Hari aho Mpayimana yageraga aje kwiyamamaza akabura abantu
Hari aho Mpayimana yageraga aje kwiyamamaza akabura abantu

Ubwo yageraga muri ako karere yatemberejwe ahari amashyuza. Yavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda, azateza imbere ubuvuzi gakondo harimo no gukoresha uruhereko mu gufata abajura kandi akongerera agaciro ubukerarugendo gakondo.

Yakomeje avuga ko ku itariki ya 30 Nyakanga 2017, ari bwo azagaragaza gahunda ze, aganire n’abantu abasubize kuri interineti.

Avuye i Rubavu yahise akomereza i Nyabihu. Yari yateguriwe kwiyamamariza ku kibuga cy’Akagari ka Jaba mu murenge wa Mukamira ariko we yaje kubihindura yiyamamariza ku muhanda.

Yavuye aho ku Mukamira yerekeza mu Murenge wa Rambura yiyamamariza mu Gasiza.

Mu migabo n’imigambi yagarararije mu mirenge ya Mukamira na Rambura yavuze ko azashyiraho itegeko rigena ko buri muryango utagomba kurenza abana batatu.

Agira ati “Ku buyobozi bwanjye nta bana bazajya babura ibikoresho by’ishuri bitewe n’ubukene, kuko muri buri mu miryango hazajya havuka abana igihugu gishoboye kwitaho aho kubyara abo imiryango ishobora kurera.”

Muri Nyabihu yabonye abantu bamwakira
Muri Nyabihu yabonye abantu bamwakira

Mu Murenge wa Mukamira yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 30 hatabariwemo abana bato bahanyuraga bajya kwiga, bagahagarara bakareba.

Mu Gasiza yakiriwe n’abantu babarirwa muri 200. Yabashimiye uburyo bamwakiriye avuga ko ari bwo bwa mbere yakiriwe n’abantu benshi kuva yatangira kwiyamamaza.

Perezida wa komisiyo y'igihugu y'amatora (NEC) Kalisa Mbanda yagaragaye aho Mpayimana yiyamamarizaga muri Rubavu
Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) Kalisa Mbanda yagaragaye aho Mpayimana yiyamamarizaga muri Rubavu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.