Ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga bwasabiye Kabuga kugarurwa mu Rwanda
Umushinjacyaha mukuru mu ishami ryashyiriweho gusoza imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(IRMCT) yavuze ko niba bagomba gutanga ubutabera kuri Felicien Kabuga akarekurwa, nta yandi mahitamo agomba gusubizwa mu gihugu cye, u Rwanda.

Mu ibaruwa byandikiye urukiko ku wa 9 Nzeri, Ibiro by’umushinjacyaha bivuga ko kuva mu myaka ibiri ishize, Kabuga (ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bikaba bivugwa ko adafite ubushobozi bwo kuburana), ngo yagombaga kuba yararekuwe ariko ibihugu by’i Burayi byose yifuje ko byamwakira, nta na kimwe cyabyemeye.
Muri ibyo bihugu, harimo n’Ubuholandi aho afungiye, naho bakaba baravuze ko butamukeneye ku butaka bwabo.
Kugeza ubu, u Rwanda ni cyo gihugu rukumbi kemeye kwakira Kabuga, umunyemari uvugwaho kuba yaragize uruhare mu itegura n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside.
Ubushinjacyaha bwibukije icyo urugereko rw’ubujurire bwa IRMCT bwari bwabwiye urukiko mu myaka ibiri ishize, aho rwagize ruti “kuba bigoye kubona igihugu cyemera kwakira Felicien Kabuga, iyo si impamvu ivuga ko agomba kuguma afunzwe.”
Ubushinjacyaha rero na bwo bwongeyeho buti “nyuma y’imyaka ibiri, Kabuga aracyari mu gihirahiro, kandi akavuga ko arimo guhohoterwa kuko afunze binyuranyije n’amategeko.”
Ku bijyanye n’ubuzima n’ubuvuzi bwe, n’ubwo ngo hari impungenge ko urugendo rwa Kabuga mu nzira rwamuteza ibibazo by’ubuzima, Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwibukije ko hari hashyizweho uburyo Kabuga yatwarwa neza, n’ibikoresho bifasha mu buvuzi bwe.
U Rwanda narwo kandi ngo rwiyemeje ko ageze I Kigali, Kabuga yakomeza guhabwa uburenganzira butuma yivuza uko abikeneye.
Ubu busabwe bwasinyweho n’abashinjacyaha babiri bo mu rwego rwo hejuru ba IRMCT, Senior Trial Attorneys, ari bo Rashid S. Rashid na Rupert Elderkin.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|