Afurika y’Epfo: Bongeye gufungura amashuri

Igihugu cya Afurika y’Epfo gifite abarwayi n’abapfuye benshi muri Afurika bazize COVID-19 cyafunguye amashuri.

Abanyeshuri bo muri Afurika y’Epfo mu byiciro byose basubukuye amasomo ku wa mbere tariki 24 Kanama 2020 nyuma y’icyumweru kimwe cyari gishize Leta yongeye gufunga ibigo by’amashuri byose bitewe n’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus.

Abanyeshuri bose bongeye gusubira ku bigo byabo; bahasanga abandi banyeshuri bo mu mwaka wa nyuma bari basubukuye amasomo mbere mu cyumweru gishize; mu rwego rwo kwitegura gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2020.

Muri Nyakanga 2020, Perezida Cyril Ramaphosa yatanze itegeko ryo kongera gufunga amashuri; nyuma yo gufungurwa ariko mu gihe gito abaturage bagahita batabaza basaba ko hagira igikorwa kubera ubwiyongere bw’abagaragayeho coronavirus.

Kuri iyi nshuro, Leta ivuga ko yafashe icyemezo cyo kongera kwemerera amashuri gufungura biturutse ku kuba ngo umubare w’abandura covid-19, ugenda ugabanuka ugereranyije na mbere.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko igihugu kiri kugerageza ibishoboka kugira ngo kive mu murongo utukura cyashyizwemo na Coronavirus.

Mu cyumweru gishize, ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’iryita ku bana (UNICEF), ayo mashami yasabye Leta z’ibihugu bya Afurika gufungura amashuri ariko hakoreshejwe ingamba z’umwihariko zo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Abayobozi muri Afurika y’Epfo bavuga ko biteguye neza ndetse bagategura n’ibishoboka byose kugira ngo bafungure amashuri ku buryo icyorezo cya COVID-19 kitazagaragara cyane mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka