#COVID19: I Kigali habonetse abarwayi bashya 79

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 88 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abantu bane ari bo bonyine bakize.

Abo barwayi bashya 88 barimo 79 babonetse i Kigali (bapimwe mu masoko ya Kigali), batatu babonetse i Rusizi, babiri babonetse i Karongi, i Nyamasheke habonetse umwe, undi umwe aboneka ku Kamonyi.

Muri rusange kugeza kuri uyu wa Gatatu, abamaze kwandura icyo cyorezo ni 3,625 muri bo abamaze gukira ni 1,810 naho abakivurwa ni 1,800.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni cumi na batanu (15).

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka