Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigaranye imirimo y’icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(IRMCT), Serge Brammertz, yavuze ko Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha kwa Nzeri cyangwa mu Kwakira 2020.

Brammertz yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, aho yaje gushaka ibimenyetso byiyongera ku bishinja Kabuga, hamwe n’andi makuru yafasha gushakisha abandi batarafatwa baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "Biracyagoranye kumenya igihe urubanza rwa Kabuga Félicien ruzatangirira, turacyategereje ko yoherezwa muri gereza y’Urukiko, bishobora kuba muri Nzeri cyangwa mu Kwakira, ntabyo nzi, itsinda ryanjye rikomeje kwegeranya ibimenyetso byuzuza dosiye ye, turakora ibishoboka ngo tuzabe twiteguye".

Yongeyeho ati "Icyakora dushingiye ku zindi manza nk’uru, ni na ngombwa cyane ko n’abamwunganira bitegura bihagije, mu mateka y’uru rukiko kugira ngo rutangire iburanisha bifata nk’umwaka umwe kuva igihe umuntu afatiwe kugera ku itangira ry’urubanza".

Serge Brammertz avuga ko kwihuta k’urubanza rwa Kabuga Félicien, bizaterwa n’impande zombi z’ababurana, Ubushinjacyaha ku ruhande rumwe ndetse na Kabuga hamwe n’abamwunganira ku rundi ruhande.

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwakiriye Umushinjacyaha w'Urwego rwasigariyeho Urukiko rwa Arusha
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Urukiko rwa Arusha

Brammertz akomeza avuga ko ikindi cyamugenzaga ari imikoranire na Leta y’u Rwanda kugira ngo abaregwa kuba abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya na bo batabwe muri yombi.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko yakiriye Brammertz kugira ngo barebe ibimenyetso bishya byakongerwa muri dosiye ya Kabuga, kandi ko abagishakishwa na bo hari icyizere ko bazafatwa.

Havugiyaremye yagize ati "Turacyakorana (na IRMCT) mu gushakisha abandi, amaherezo na bo bazafatwa. Ikindi nk’uko bisanzwe, iyo umuntu afashwe, nk’abashinjacyaha turongera tukareba mu bimenyetso dufite cyangwa iby’abatanze ubuhamya, niba nta kindi gishya cyakwiyongeramo cyangwa ibigifite akamaro, kugira ngo twitegure neza urubanza".

Ati "Ku ikurikiranwa rya Kabuga rero, urwandiko rumushakisha rwatanzwe mu mwaka wa 2007, ni byiza ko uyu munsi nyuma y’imyaka 13 kureba ibyo bimenyetso byariho icyo gihe no kureba uko bihagaze n’uburyo dushobora kuba twabyongera tugendeye ku makuru mashya, ibyo bimenyetso rero birahari bikaba ari byo turimo gukorana hamwe na IRMCT kugira ngo dutegure dosiye ye neza".

Brammertz (iburyo) hamwe n'abo bakorana baganiriye n'Umushincyaha Mukuru w'u Rwanda, Aimable Havugiyaremye (ibumoso)
Brammertz (iburyo) hamwe n’abo bakorana baganiriye n’Umushincyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye (ibumoso)

Abandi baregwa Jenoside yakorewe Abatutsi Ubushinjacyaha bw’u Rwanda hamwe n’ubw’Urukiko Mpuzamahanga barimo gushakisha, barimo Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema, Aloys Ndimbati, Phéneas Munyarugarama na Charles Sikubwabo.

Kabuga Félicien wari umaze imyaka 13 ashakishwa n’inkiko mpuzamahanga, Polisi yo mu Bufaransa yamufatiye muri icyo gihugu ku itariki 22 Gicurasi 2020, akaba ashinjwa gukangurira abantu gukora Jenoside (yakorewe Abatutsi) ndetse no kuyitera inkunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mubirigi ntabwo asanzwe.Yakoresheje Ikorana-buhanga amenya aho Kabuga yari yihishe.Uretse ko hari ibyo atashobora.Urugero,ntabwo yamenya aho ya ndege ya Malaysia Airlines,Flight MH 370 iherereye.Iyo ndege yabuze le 08/03/2014,itwaye abantu 239.Yavaga muli Malaysia ijya I Beijing (China),iburira hejuru ya South China Sea.Technology y’abantu igira aho igarukira.Nyamara Imana izi aho iriya ndege iri,kubera ko ishobora byose.Urugero,Imana yazuye Yezu mu mwaka wa 33.Kandi ku munsi wa nyuma,izazura abantu bapfuye bayumvira kandi batiberaga gusa mu gushaka ibyisi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yezu yabisobanuye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Abapfa ntabwo baba bitabye Imana.Ahubwo bajya mu gitaka nkuko bibiliya ivuga.Roho idapfa yahimbwe n’umugabo witwaga Platon utaremeraga Imana dusenga.

karegeya yanditse ku itariki ya: 25-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka