U Rwanda rwasohoye impapuro zita muri yombi Maj Gen Aloys Ntiwiragabo

Major General Aloys Ntiwiragabo yatahuwe n’ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa gisanzwe gikora inkuru zicukumbuye. Icyo kinyamakuru giherutse gutangaza ko cyamubonye mu kwezi kwa Gashyantare 2020 mu Bufaransa. U Rwanda rwatangaje ko rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi, dore ko afatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntiwiragabo w'imyaka 72 yabonetse mu Bufaransa nyuma yo kuburirwa irengero imyaka irenga 20
Ntiwiragabo w’imyaka 72 yabonetse mu Bufaransa nyuma yo kuburirwa irengero imyaka irenga 20

Major General Aloys Ntiwiragabo w’imyaka 72 y’amavuko ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuva yashingwa ibikorwa by’iperereza mu biro bikuru by’igisirikare.

Umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ibirebana n’inyandiko zo guta muri yombi Major General Aloys Ntiwiragabo ku wa kabiri tariki 25 Kanama 2020 nyuma yo gukora iperereza ryimbitse ku byaha yakoze, ndetse avuga ko u Rwanda rurimo gukorana neza n’igihugu cy’u Bufaransa.

Nubwo ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa mu kwezi kwa Gashyantare 2020 cyaragaje inkuru y’uyu mugabo wari waraburiwe irengero ku mubumbe w’isi ndetse n’ibikorwa byo kumushakisha no kumuta muri yombi byarahagaritswe, kikaba cyaramusanze mu Mujyi wa Orléans mu Majyaruguru yo hagati y’u Bufaransa aho yari asanzwe yihishe.

Mediapart yemeza ko ifite amakuru agaragaza ko Aloys Ntiwiragabo amaze imyaka ibarirwa muri 14 mu gihugu cy’u Bufaransa aho yabanaga n’umugore we Catherine Nikuze wageze mu Bufaransa tariki 03 Werurwe 1998, akabona ubuhungiro tariki 22 Nzeri 1999, naho mu mwaka wa 2005 agahindura amazina akitwa Tibot.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Aimable Havugiyaremye avuga ko u Rwanda rwamaze gushyikiriza u Bufaransa impapuro zita muri yombi Aloys Ntiwiragabo.

Agira ati “Twamaze guha u Bufaransa impapuro zita muri yombi Aloys Ntiwiragabo ucyekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva amakuru y’uko yihishe mu Bufaransa yamenyekana, twakoze iperereza ku byaha aregwa, tunarakorana n’itsinda ry’Abafaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara n’ibyaha bihonyora ikiremwamuntu.”

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2020, u Bufaransa bwatangiye gukora iperereza ku byaha biregwa Aloys Ntiwiragabo w’imyaka 72 wakekerwaga kwihisha mu bihugu by’umugabane wa Afurika.

Amakuru ya Aloys Ntiwiragabo yagiye hanze nyuma y’ifatwa rya Félicien Kabuga wari waraburiwe irengero nyuma y’imyaka 26 yarihishe ubutabera kubera uruhare ashinjwa mu gutegura no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi, na we akaba yarafatiwe mu Bufaransa.

Inkuru bijyanye: Maj Gen Aloys Ntiwiragabo ushakishwa n’ubutabera yarabutswe mu Bufaransa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka