Covid-19 izica benshi nigera mu banyantege nke - Dr. Nsanzimana

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko mu gihe icyorezo Covid-19 cyakomeza kwiyongera mu baturage, abantu bakwitega impfu nyinshi cyane cyane mu banyantege nke.

Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC
Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC

Abantu bafatwa nk’abanyantege nke akenshi baba ari abageze mu zabukuru, abasanzwe bafite ibibazo by’ubuzima cyane cyane indwara zidakira, abana bato n’abagore batwite.

Kuva ku itariki 14 Kanama 2020, imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda yatangiye kuzamuka ku buryo bukabije, aho kuva ku cyumweru tariki 23 Kanama, harimo kuboneka abarenga 200 ku munsi nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bavuga ko ahanini iyi mibare y’abandura benshi yatewe no kwirara kw’abaturage batakirimo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yagize ati “abantu barafatwa batambaye udupfukamunwa Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego bakabisobanura ko bitemewe, ariko aho tuvugira aha hari abantu bafatwa badafite udupfukamunwa”.

Ati “Ubwo iki cyorezo kigenda gifata indi ntera, hazahindurwa n’uburyo ibiganiro bikorwa, umuntu ababaze impamvu kugira isuku, guhana intera, kwambara udupfukamunwa, byanze kubajya mu mitwe”!

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, na we yakomeje atangariza RBA ku wa mbere, ko imibare y’abandura Covid-19 nikomeza kuzamuka hazabaho impfu nyinshi zibasira cyane cyane abantu badafite ubudahangarwa buhagije bw’umubiri.

Dr. Nsanzimana yagize ati “Bisobanuye ko n’imibare y’abaremba ikomeza kuzamuka ku buryo hari n’abandi bashobora kwitaba Imana, ikidushimisha ni uko imibare yamanuka kuko iyi virusi nikomeza gusakara henshi ishobora kugera mu banyantege nke bakaba baducika”.

Kubera ubwinshi bw’abarimo kwandura Covid-19, mu cyumweru gishize Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yavuze ko hashyizweho gahunda yo kuvurira bamwe mu ngo zabo.

MINISANTE ivuga ko iyi gahunda yatangirijwe mu Turere twa Rusizi na Rubavu irimo gutanga umusaruro, kuko muri 43 bari barwariye mu ngo kugera ku wa gatanu w’icyumweru gishize, 20 bamaze gukira neza ndetse n’abasigaye bakaba ngo batanga icyizere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka