Umugabo wanjye ni umunyapolitiki udasanzwe – Melania Trump
Mu kwamamaza umugabo we, Melania Trump yavuze ko Amerika ikeneye kongera gutora Donald Trump kugira ngo ayobore indi manda y’imyaka ine iri imbere. Ni nyuma y’uko benshi bakomeje kumushinja kuba ntacyo arimo gukora mu guhagarika icyorezo cya Covid-19 kimaze Abanyamerika benshi.

Umugore wa Trump yagize ati “Ntabwo ari umunyapolitiki usanzwe uvuga gusa ntacyo akora, abona ibisubizo bikwiye.”
Melania Trump wahoze ari umunyamideli yanenze itangazamakuru ngo rigaragaza Donald Trump mu buryo butari bwo.
Melania Trump yavuze aya magambo mu nama yahuje abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani rizahagararirwa na Donald Trump mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Umugore wa Trump yagarutse no ku bibazo birimo gutezwa n’icyorezo cya COVID-19, ati “Guhera muri Werurwe ubuzima bwacu bwarahungabanyijwe, ndabizi ko benshi bafite impungenge ku buzima bwabo nagira ngo mbabwire ko mutari mwenyine.”
Ibi yabivugiye mu busitani bw’inzu y’umweru (White House) Perezida wa Amerika akoreramo, abizeza ko Donald Trump ari gukora ibishoboka byose kugira ngo abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo bitabweho.
Mu gihe hasigaye ibyumweru 10 ngo amatora abe, ikiganiro cy’umugore wa Donald Trump cyari gitegerejwe na benshi kuko atakunze kugaragara avuga mu bihe byo kwiyamamaza no mu itangazamakuru.
Umukandida w’Abarepublikani Donald Trump azahangana mu matora na Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’Abademokarate.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Najyaga nseka muka Barafinda none muka Trump yunze mu rye.