Mali: Ibihano bikomeje kwiyongera ku bahiritse ubutegetsi

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), wahagaritse igihugu cya Mali muri uyu muryango, ndetse kivanwa no mu nzego zawo zose. Uyu muryango kandi wasabye abasirikare bahiritse ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keïta guhita bamurekura byihuse.

Col. Ismael Wague, uvugira uruhande rwahiritse ubutegetsi
Col. Ismael Wague, uvugira uruhande rwahiritse ubutegetsi

Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare tariki ya 18 Kanama, nyuma y’iminsi mike muri iki gihugu habaye imyigaragambyo ikomeye, abaturage basaba IBK kuva ku butegetsi.

Mu itangazo yashyize hanze, OIF yatangaje ko umwanya wayo wageze wo kugira icyo ivuga ku bibazo biri mu gihugu cya Mali.

Hifashishijwe ikoranabuhanga rya murandasi, abagize akanama gahoraho ka ‘Francophonie’ (CPF), bakoze inama idasanzwe ku wa kabiri tariki 25 Kanama, bemeza ko niba abahiritse ubutegetsi batemeye ibyo basabwa, ni ukuvuga, kurekura byihuse uwahoze ayobora iki gihugu Ibrahim Boubacar Keïta, Mali ibaye ikuwe ku rutonde rw’ibihugu biri muri uyu muryango.

Gusa ariko ibikorwa bijyanye no gufasha abaturage b’abasivili, ndetse n’ibikorwa biharanira kubaka demokarasi byo bizakomeza.

Uyu muryango kandi wasabye ko hahita hashyirwaho guverinoma, kandi ikaba iyobowe n’umusivili. Uyu muryango kandi, watangaje ko hari itsinda ryawo rigiye koherezwa muri icyo gihugu, kugira ngo rigenzure niba ibyo basabye bishyirwa mu bikorwa.

Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO), na wo uherutse guhagarika Mali, wohereje itsinda kugira ngo rigirane ibiganiro n’abahiritse ubutegetsi, ribasaba kurekura IBK ndetse agasubira ku butegetsi, ariko ibiganiro byarangiye nta mwanzuro bumvikanyeho.

Inama y’abakuru b’ibihugu bagize CEDEAO, yagombaga guterana kuri uyu wa gatatu ngo yige ku kibazo cya Mali, yimuriwe kuwa gatanu, tariki ya 28 Kanama 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka