Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zatangiye ibiganiro ku mutekano w’ibihugu byombi

Inzego nkuru z’iperereza mu ngabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zatangiye ibiganiro bigamije kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi nyuma y’imyaka itanu umubano w’u Rwanda n’u Burundi ujemo agatotsi.

Ni ibiganiro byabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera aho intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Big Gen. Nyakarundi Vincent uyobora urwego rw’iperereza mu ngabo z’u Rwanda (RDF) naho ku ruhande rw’u Burundi intumwa zabwo zari ziyobowe na Col. Evariste Musaba na we ukuriye urwego rw’iperereza mu ngabo z’u Burundi (FDRB).

Hatangizwa ibi biganiro bibaye bwa mbere nyuma y’uko umubano w’ibihugu byombi ujemo agatotsi, uwari uyoboye intumwa z’u Rwanda Brig Gen. Nyakarundi Vincent yagaragaje ko u Rwanda rwemera uruhare rw’urwego rukurikirana ibibera ku mipaka kandi rwizera ubwitange bw’abashinzwe kugenzura ibibera ku mipaka ari na yo mpamvu rwemeye kwitabira inama.

Agira ati “Mbashimiye mwese abitabiriye kandi ntegereje ko iyi nama ivamo imyanzuro y’ingirakamaro iganisha ku guhangana n’ibikorwa by’ubucengezi byambukirana umupaka kubera umutwe ya FNL n’indi iza guhungabanya umutekano ku butaka bw’u Rwanda no mu ishyamba rya Kibira mu gihugu cy’u Burundi”.

Ku ruhande rw’igihugu cy’u Burundi, uwari uyoboye intumwa z’icyo gihugu Col. Muteba yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demakarasi ya CONGO (DRC) no ku mipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi harangwa umutekano muke akaba yizera ko imyanzuro yayo izagaruka ku gucukumbura impamvu ziteza umutekano muke bikozwe mu buryo butabogamye.

Agira ati “Twizeye ko mutazabogama kugira ngo ukuri kujye ahagaragara kandi muzagaragaze ukuri kandi ubutabera butangwe”.

Colonel Leon Mahoung ushinzwe ibikorwa by’ingabo zishinzwe umutekano ku mipaka y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, yavuze ko ashimira abagaba b’ingabo z’u Burundi n’u Rwanda kandi nyuma y’inama hafashwe imyanzuro izashyikirizwa abo bagaba bakuru b’ingabo.

Agira ati “Twatanze ibitekerezo bigamije gutuma impande zombi zizafata ingamba zo gukemura ibibazo by’umutekano bimaze iminsi, kandi zikanarushaho kwigira hamwe uko umubano w’ibihugu byombi wari umaze iminsi utifashe neza wazahuka.

Hitezwe ko nyuma yo gushyikirizwa imyanzuro y’iyi nama ifatwa nk’ije gukemura ikibazo cy’umutekano muke ku mipaka y’u Rwanda n’u Burundi, abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi bazagena umunsi w’indi nama izabahuza.

Amafoto: RDF

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashima umubano wurwanda nuburundi gashimanabayobozi mubindufashamo mugerageze ukomushoboye tuwusigasire mtrakoze

bikorimana jerome yanditse ku itariki ya: 22-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka