RURA ivuga ko AC Group igomba gutanga interineti muri bisi nk’uko biri mu masezerano
Kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet) mu Rwanda cyanditse inkuru ivuga ko interineti ikigo AC Group cyashyize mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ari baringa.

AC Group ni ikigo gitanga amakarita y’ikoranabuhanga akoreshwa mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange i Kigali, kuri moto ndetse na interineti kuri abo bagenzi mu gihe umuntu ari mu modoka imbere.
Iki kigo kimaze kubona inkuru ikinenga, kuri uyu wa gatatu cyahise cyandika itangazo rivuga ko ari ibihuha, kinahamagara Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’Itangazamakuru, kibabwira ko nta kibazo cya interineti mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Ishami ry’umushinga w’amakarita ya Tap&Go muri AC Group, Eden Benimana, avuga ko interineti iba muri buri bisi ifite ubushobozi buhagije ku bagenzi bose baba bari mu modoka, kandi ko bidakunze kubaho ko icika.
Benimana agira ati “Mushobora kuba mwavugishije abagenzi, hari aho ushobora kugera umugenzi akavuga ati nayibonye (internet), hagize utamenya uko ayikoresha, ubu turimo gukorana namwe (itangazamakuru) kugira ngo niba hari umugenzi utari uzi kuyikoresha abimenye koko”.

Benimana akimara gusobanura ibi, twinjiye muri bisi y’Ikigo KBS yari iruhande rwe, maze tubaza umugenzi wari wicaye yandika ku rubuga rwa ‘Whatsapp’ ubwoko bwa interineti arimo gukoresha (niba ari iye yiguriye cyangwa ari iyo muri iyo modoka).
Uyu mugabo ukuze wavaga mu Mujyi yerekeza i Kanombe, yagize ati “Ubu interineti yo mu modoka turimo kuyikoresha ariko ubusanzwe nta yabonekaga, uyu munsi ni bwo ibonetse”.
Shoferi w’iyo modoka na we wari hafi aho yahise agira ati “Nta interineti ibamo rwose, kuba irimo kuboneka ubu ni uko bayikoze mu gitondo”.
Umugenzuzi w’Ikigo cyitwa Royal Express muri gare yo Mujyi wa Kigali, Gasasira we abibona ukundi, ndetse akemeza ko AC Group bayibeshyera, ariko akavuga ko iyo interineti ibuze muri bisi bihutira kubwira abantu ba AC Group bakayisubizamo.
Umukozi wa RURA ushinzwe ubugenzuzi mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, Joseph Nyiringabo, avuga ko yemera ko iyo interineti ibaho mu modoka, ariko yabajije abanyamakuru niba koko babonye ihari cyangwa idahari (n’ubwo na we yari ahibereye).

Ati “Dufitanye amasezerano na AC Group y’uko igomba gutanga interineti, ubu ntabwo turatekereza ngo iramutse idatanzwe kuko dufitanye amasezerano, iyo itarimo muri bisi bahita bayishyiramo”.
Nyiringano avuga ko mu masezerano bafitanye na AC Group, ikiguzi cy’urugendo buri mugenzi yishyura haba harimo amafaranga ya interineti abarirwa mu 10%.
Ohereza igitekerezo
|
Baarabeshya iriya internet sikora pe ntg abanyakigali ari injiji😂😂😂😂
oya rwose muri ziriya bus nta internet ibamo ntibakabeshye
Turashimira cyane abakoze inkuru igaragaza ubujura bw’igihe kirekire.Tekereza urwego rwa Leta rwagombye kureberera abaturage akaba ari rwo rutuma abaturage bshombya na ba Rwiyenezamirimo.Sha Afurika tuzakira dutinze.Abantu bariyiba!!Ngo abanyakigali ntibazi gukoresha internet yo muri Bus!!!!!!!!