Ku cyumweru gishize ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports inama y’inteko rusange, inama yaranzwe no kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe, byatumye bamwe mu banyamuryango basohoka itarangiye, ndetse n’amatora benshi bari biteze ntiyaba.

Nyuma y’iyi nama hakomeje kuvugwa byinshi byatumye na Visi Perezida wa Kiyovu Sports akaba n’umuvugizi wayo atangaza ko ashobora no kwegura, ndetse na bamwe mu bagize iyi komite bakaba bakwegura, ibi bakavuga ko byatewe n’agasuzuguro babonye muri iyo nama.
Ntarindwa Theodore kandi avuga ko kugeza ubu bari gukora ibishoboka byose bakorane inama n’inararibonye muri Kiyovu zirimo abagiye bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye, kugira ngo bashakira umuti hamwe, utaboneka bakaba bakwegura.
“Ku cyumweru habaye inteko rusange ariko ntabwo yagenze neza, imiyoborere yayo yagenze nabi cyane, hajemo kuzamo ikibazo kitari cyiza cy’abantu bari batumiwe ngo bemererwe kuba abanyamuryango, imyitwarire yabo yabaye mibi cyane”
“Uhereye ku bahawe ijambo, cyane icyababaje cyane ni ibitutsi byagaragayemo birimo gusebanya kuri komite yari iriho cyane cyane ku muyobozi wayo no ku bitutsi byatutswe Visi Perezida, ibyo byose byazanyemo umwuka mubi biturutse ku miyoborere y’iyo nama”
Abajijwe niba umwanzuro waba kwegura kwa Komite iriho, yagize ati “Ni ho bigana, iyo nama turagerageza tuyitumire iki cyumweru kirangire duhaye umurongo iyi kipe, iyi kipe igomba kubaho, igomba kuyoborwa kandi turayikunda ntidushaka ko isigara mu muhanda”
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Njye icyo nabashije kubona muri iriya nteko rusange ni uko mubanyamuryango bashya hagombaga kwakirwa hari harimo aba baringa Bari bazanywe no guteza akavuyo gusa. Abo bakaba bari biganjemo abafana ba Rayon fifuza ko Kiyovu yazamo akavuyo nk’uko ikipe yabo bimeze bikaba nka byabindi bya tura tugabane niwanga bimeneke. Ndabizi neza ko aribo bemeye bakanuzuza imigabane kugirango baduce murihumye. Gusa baribeshya Kiyovu ntizigera ibamo akajagari nka Rayon
Ikigaragara nuko inararibonye zigomba kureba uburyo zakuraho ikintu cyo kuba abantu bacikamo 2 kuko uwayobora ikipe imeze gutyo wese ntacyo yageraho,birashimishishije kuba harimo kuboneka amaraso mashya ashobora kunganira ubuyobozi kugera kuntego,kuko mugihe cyahise ikipe bayegekaga kuri runaka nkigisasu bamuteze kuko yabaga ihagaze nabi.