Lissouba ni we perezida wa mbere watowe mu gihe cy’amashyaka menshi mu 1992 akaba yaguye mu gace kitwa Perpignan mu Majyepfo y’u Bufaransa mu makuru yemejwe n’umuhungu we Jeremie Lissouba abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook.
Lissouba ni we washinze ishyaka UPADS mu 1991, mu gihe igitutu cy’amahanga cyahatiraga Perezida Denis Sassou Nguesso, wagiye ku butegetsi mu 1979, kwemera amatora y’amashyaka menshi.
Iyi nkuru ya RFI iravuga ko muri Kamena 1997, imirwano mu murwa mukuru Brazzaville yashyamiranyije ingabo zari zishyigikiye Pascal Lissouba n’izishyigikiye General Sassou Nguesso maze abagera hafi ku bihumbi icumi bahasiga ubuzima.
Perezida Lissouba yaje guhungira mu Bufaransa. Mu gihe yashakaga kuba yasubira muri politike, mu gihugu cye yahamijwe ibyaha by’ubugambanyi bukabije hamwe n’umugambi mubisha kuri Sassou Nguesso.
Umuvugizi w’ishyaka rye avuga ko Lissouba azashyingurwa i Perpignan ahantu abo mu muryango we batashatse gutangaza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|