Ngoma: Polisi yafashe uwatemaga ibiti mu ishyamba rya Leta akabitwikamo amakara

Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi, tariki ya 23 Kanama 2020 yafashe uwitwa Ndagijimana Ildephonse amaze gutema ibiti 14 mu ishyamba rya Leta agiye kubitwikamo amakara.

Inzego zitandukanye zimaze iminsi zarahagurukiye abangiza amashyamba ya Leta hirya no hino mu gihugu
Inzego zitandukanye zimaze iminsi zarahagurukiye abangiza amashyamba ya Leta hirya no hino mu gihugu

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Ndagijimana kwagizwemo uruhare n’abayobozi mu nzego z’ibanze bari bafite amakuru ko Ndagijimana atema ishyamba rya Leta.

Yagize "Hari hashize iminsi Ndagijimana yaratemye ibiti mu ishyamba rya riherereye mu murenge wa Rukumberi abanza kwihisha ubutabera. Nyuma baje kumubona babimenyesha Polisi ijya kumufata."

CIP Twizeyimana avuga ko abapolisi bageze aho Ndagijimana yatemye ibiti ndetse akabirunda afite umugambi wo kubitwikamo amakara yo kugurisha. Ndagijimana yemeye ko ariwe wabitemye ashaka gutwika amakara yo kugurisha.

Iyi nkuru Polisi yanditse ku rubuga rwayo rwa Internet iravuga ko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abaturage ko nta muntu wemerewe gutema ibiti uko yiboneye kabone n’iyo ryaba ari ishyamba rye yateye. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye uwangiza amashyamba.

Ati "Duhora dukangurira abaturage akamaro k’amashyamba ndetse tukabasaba kuyafata neza. Amashyamba niyo akurura imvura akanatuma duhumeka umwuka mwiza. Niyo mpamvu dukangurira buri muntu kugira uruhare mu gufata neza amashyamba ababirenzeho bakayangiza bazajya bashyikirizwa ubutabera. "

Yibukije abaturage ko nta muntu wemerewe gutwika ibisambu muri iki gihe cy’impeshyi nk ’uko hari abajyaga bagira uwo muco bagamije gushaka ubwatsi bw’amatungo.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Police nikomeze akazi kayo.

Ishimwe Sylvain yanditse ku itariki ya: 25-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka