ONU ngo ntifite ubushobozi buhagije bwo kurwanya inzige muri Afurika y’Iburasirazuba

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) riravuga ko amato n’indege byaryo byose bikoreshwa mu kurwanya inzige muri Afurika y’Iburasirazuba bishobora guhagarikwa burundu mu gihe hatabonetse inkunga ingana na miliyoni 38 z’Amadolari ya Amerika.

Iyi ni inshuro ya gatatu inzige zigaba igitero kidasanzwe mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba
Iyi ni inshuro ya gatatu inzige zigaba igitero kidasanzwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba

Ikindi gitero kidasanzwe cy’utu dukoko tuguruka twona imyaka cyibasiye Etiyopiya, Kenya na Somaliya bibangamira imibereho y’abaturage n’ibikorwa by’abahinzi babarirwa muri za miliyoni basanzwe bahanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 n’inkangu n’imyuzure ikabije yibasiye ako Karere.

Isuzuma riheruka gukorwa na FAO ryerekana ko ibitero by’inzige byibasiye uturere 11 two muri Kenya kandi kuri ubu ziri kwerekeza ku bice by’inyanja ndetse zikaba zatangiye kwinjira muri Tanzaniya.

Muri uyu mwaka wa 2021 inzige zagabye igitero kinini mu Burasirazuba bwa Afurika, zangiza imyaka mu mirima yo muri Etiyopiya na Somaliya kandi aho ngo zigeze abaturage ntibasarura. Ni inshuro ya gatatu inzige zibasiye aka Karere mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa.

Ibi bihe by’imiyaga ya Gati ngo byafashije inzige kororoka cyane

Ubwoko bushya bw’inzige bwafashijwe ndetse butizwa umurindi n’inkubi y’imiyaga yiswe Gati yibasiye akarere mu myaka ibiri. Iyi miyaga yatumye mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2020 imvura igwa igihe gito ugereranyije n’uko byari byitezwe.

Umuhuzabikorwa wa FAO ushinzwe ubutabazi bwihutirwa muri aka Karere, Ezana Kassa, avuga ko kuba inzige zikomeje kwibasira imyaka y’abaturage bizagira ingaruka ku bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, bikazabangamira gahunda yo kwihaza mu biribwa cyane ko Akarere mu myaka itatu ishize kari kibasiwe n’amapfa adasanzwe yatumye habaho ibura ry’ibiribwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (PAM) rivuga ko gutera imiti irwanya inzige byaba bikozwe hifashijwe indege mu kirere ndetse no ku butaka, byatangiye kuva igitero cya mbere cy’inzige zacyigaba ubwo hari muri Mutarama 2020. Byafashije kwirinda igihombo cyari guterwa no gusarura imyaka imburagihe cyangwa ikaribwa n’inzige aho igihombo cyari kuba kingana na miliyari 1 na miliyoni 200 z’Amadolari ya Amerika.

Madamu Ezana Ati: “Ubwo inzige zaherukaga kugaba ibitero mu myaka yindi yatambutse aho zari zateye agace ka Sahel, byatwaye imyaka ibiri na miliyoni zirenga 500 z’Amadolari kugira ngo bashobore kurangiza ikibazo cy’izi nzige.

Umuyobozi mukuru wungirije wa FAO, Laurent Thomas, yagize ati: "Iki gitero cy’inzige cyari cyinini cyane, ugereranyije n’iki gitero cyibasiye aka Karere k’Iburasirazuba muri iyi minsi ariko Afurika y’Iburasirazuba yiteguye guhangana mu gihe za Guverinoma zishobora gukomeza gukoresha izo ndege zica inzige hifashijwe imiti iterwa mu kirere."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyizako twarwanya
Inzige kandi rwosenib
Yiza cyane kuba hara
Fashye ingambazoku
Zirwanya murakoze
Emm mukarwa.

EMMANUEL RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 1-02-2022  →  Musubize

Ubundi se ni iki United Nations ishoboye? UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byazikoresha zirwana isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana. Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Ubutegetsi bw’isi yose buzahabwa Yesu nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu.Abantu byarabananiye.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka