Kwita ku mibereho y’abaturage bireba ibihugu byose, ibikize n’ibikennye - Perezida Kagame

Mu gihe isi yose irimo guhangana na Covid-19 yanayogoje ubukungu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko muri rusange gahunda yo kwita ku baturage ireba ibihugu byose, byaba ibikize cyangwa ibikennye kuko byose byagizweho ingaruka kimwe n’icyo cyorezo.

Perezida Kagame ahamya ko kwita ku mibereho myiza y'abaturage bireba ibihugu byose
Perezida Kagame ahamya ko kwita ku mibereho myiza y’abaturage bireba ibihugu byose

Ibyo Perezida Kagame yabivuze ku wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Davos Agenda 2021 yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavugaga ku mibereho myiza ikaba yarateguwe na World Economic Forum (WEP), yitabirwa n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko Covid-19 yashegeshe ibihugu byose mu buryo bumwe, aho yibasiye cyane abakozi kuko na bizinesi zimwe zahagaze, icyakora ibyo ngo byigishije ibihugu kumenya icyo byakora mu gihe ikindi cyorezo nk’icyo cyakwaduka na none.

Agira ati “Nk’uko twabibonye, icyorezo cyashegeshe abakozi, gusa Guverinoma zashatse ibisubizo zihereye ku byo zifite. Urugero nko mu Rwanda, twashyizeho Ikigega cyo kuzahura ubukungu cyashyizwemo miliyari 100 z’Amadolari ya America yo gufasha kompanyi gukomeza gukora”.

Arongera ati “Twakoresheje umusaruro w’ubuhinzi wari uri mu buhunikiro bw’igihugu kugira ngo duhe ibyo kurya abari bashonje mu gihe cya Guma mu rugo, ndetse tunishyurira ubwisungane mu kwivuza miliyoni ebyiri (2) z’abaturage”.

Umukuru w’igihugu avuga ko icyorezo cyagaragaje icyuho mu buryo busanzwe bwo kwita ku baturage ku isi yose, akagaragaza uko isi yitwaye mu guhangana n’izo ngorane, ko icyuho cyajemo cyerekanye ko hari ibibazo byari bisanzwe bitigeze bikemurwa.

Perezida Kagame waharaniye ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bibona uburyo butandukanye bwo kugira uruhare mu kubonera ibisubizo ingaruka za Covid-19, avuga ko gahunda yo kwita ku baturage igomba kugera ku bihugu byose mu buryo bungana hatitawe ku bukungu bwabyo.

Ati “Gahunda yo kwita ku baturage ntigomba guhagararira ku bihugu bikize gusa. Iki cyorezo cyatwibukije ko twese hari ibyo duhuriyeho kandi ko dukeneranye mu buryo bwinshi”.

Arongera ati “Ibintu bibaye mu gice kimwe cy’isi bigira ingaruka mu kindi gice cyayo, ntibigendera ku buryo dukize cyangwa dukennye, ni rusange ku isi yose. Gusa ubusumbane hagati y’ibihugu buziyongera noneho uburyo bw’imikorere mu bihugu biri mu nzira y’iterambere bujye hasi”.

Inama yibanze ku ngaruka za Covid-19 ku batuye isi n'uko bahangana nazo
Inama yibanze ku ngaruka za Covid-19 ku batuye isi n’uko bahangana nazo

Perezida Kagame yavuze kandi ko Ikigega mpuzamahanga cyashyizweho cyo kwita ku baturage ari igitekerezo cy’inyamibwa, ku buryo abashyiraho amategeko bagomba kucyitaho byihariye.

Icyo kigega cyabanje gutekerezwa ndetse kinashyigikirwa na Loni. Impuzamashyirahamwe y’Ubucuruzi Mpuzamahanga (ITUC) ikavuga ko icyo kigega gifite akamaro cyane ubu, kuko ari bwo ibihugu birimo guhangana na Covid-19.

ITUC ivuga ko icyo cyorezo cyagaragaje ubusumbane buri hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye, aho abakozi mu bihugu bikennye cyane bahuye n’ingorane, by’umwihariko bishyira abagore n’abana mu kaga.

Umunyamabanga mukuru wa ITUC, Sharan Burrow nawe wari muri iyo nama, yahamagariye ibihugu 20 bya mbere bikize ku isi (G20) kugira icyo byiyemeza mu gushyigikira icyo Kigega cyo kwita ku baturage.

Mu bandi bitabiiriye iyo nama hari Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, Umuyobozi mukuru wa Coca-Cola, James Quincey, Umuyobozi mukuru w’Ikigega cy’ubukungu ku isi, Saadia Zahidi n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda ko Kagame avuganira n’ibihugu bikennye iyo agiye muli izi nama hamwe n’abazungu.Abatuye isi yose bakwiye kubaho neza.Ikibabaje nuko ABAKENE aribo benshi cyane.Ariko ntabwo abayobozi b’isi bashobora gukuraho ubusumbane.Bizagenda gute?Imana niyo izabyikorera,ibanje gushyiraho ubutegetsi bwayo ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.

bukeye yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka