Ibitaro bya Nyarugenge bitangiranye ubushobozi buhanitse mu kuvura Covid-19

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyatangaje ko ibitaro bishya bya Nyarugenge biri mu Mujyi wa Kigali bitangiye gukora vuba bifite ubushobozi buhanitse mu kuvura Covid-19.

RBC ivuga ko ifite icyizere ko ibyo bitaro bizongera ubushobozi bwo kuvura iyo ndwara kuko bifite ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru mu gutanga umwuka (Oxygen) ku barwayi barembye cyane.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ibyo bitaro byakira abarwayi barembye ba Covid-19 benshi ugereranyije n’abakirwa n’ikigo cya Kanyinya.

Agira ati “Ibi bitaro byakira abarwayi benshi kuko bakubye kabiri abakirwa n’ibitaro bya Kanyinya, bishobora kwakira abarwayi barembye ba Covid-19 ijana na mirongo ine (140) icyarimwe ndetse bikaba byanakwakira abarembye cyane (ICU). Hari kandi uburyo bwo gucisha umwuka mu nkuta z’inyubako hatabayeho gutwara ya macupa y’umwuka, kikaba ari ikintu gikomeye cyane kizorohereza akazi abaganga n’abatanga umwuka”.

Ati “Ni ibitaro byubatse ku buryo bugezweho cyane ku buryo n’uwaremba agakenera ubundi buvuzi nko kubagwa, cyangwa ari nk’umubyeyi uje kubyara ariko afite na Covid-19, ibyo byose birahari muri biriya bitaro. Ni igisubizo cy’ikibazo twari tumaranye iminsi i Kanyinya, gusa n’ibindi bitaro mu ntara biragenda byongererwa ubushobozi mu mashini zongerera umwuka abarwayi ku buryo bose batazajya baza i Kigali”.

Akomeza avuga ko muri iyi minsi abarwayi biyongereye cyane ku buryo ibitaro bya Kanyinya bitari bikibasha kubakira bose kuko byo bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barembye bakeneye kongererwa umwuka bari hagati ya 70 na 80, mu gihe ubu abawukeneye ndetse n’ubundi bufasha bwihutirwa cyane bikubye inshuro zigera kuri enye.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize kugeza ubu abandura Covid-19 bariyongereye cyane ndetse n’abo ihitana baba benshi kurusha ikindi gihe kuva icyo cyorezo cyagera mu Rwanda, ari byo byanatumye inama y’Abaminisitiri iheruka yongera imbaraga mu ngamba zo kwirinda, aho ingendo hagati y’uturere no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali zibujijwe.

RBC ishimira cyane Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge kuba barashyize uburyo bugezweho bwo kuvura Covid-19 muri ibyo bitaro bishya bya Nyarugenge.

Kugeza ku itariki ya 8 Mutarama 2021 mu Rwanda abanduye Covid-19 ni 9,368 barimo 143 banduye kuri iyo tariki, abayikize ni 6,940 naho abakirwaye bakaba ari 2,313 ikaba imaze guhitana abantu 115 barimo babiri yahitanye uwo munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka