Ikiraro cyo mu kirere muri Nyungwe cyaje ku isonga mu nzira nziza zo mu kirere zo gusura muri 2021

‘Canopy walkway’ cyangwa se ikiraro cyo mu kirere giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Majyepfo y’u Rwanda, cyagizwe icya mbere muri cumi na kimwe bikwiye gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka wa 2021.

Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga biboneka muri iyo Pariki
Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga biboneka muri iyo Pariki

Nk’uko byanditswe n’urubuga rwa Lonely planet, umuntu uri kuri icyo kiraro cyo mu kirere ashobora kureba ubwoko bw’inguge bugera kuri cumi na butatu (13 primate species), harimo ubwitwa ‘chimpanzees’, akabona inyoni zitabarika, ibinyugunyugu n’ibintu byiza bituye muri iyo pariki”.

Kuri urwo rubuga bongeraho ko mbere yo gutangira urugendo rwo gusura iyo pariki, ba mukerarugendo babanza guhabwa inkoni bitwaza cyangwa se bicumba, kuko muri iyo pariki hakunze kugwa imvura cyane, ituma aho abantu banyura hashobora kugorana kuhanyura kubera ibyondo”.

Urubuga Lonely planet kandi rwanibukije ko muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 hari amabwiriza yashyizweho ajyanye no kukirinda, bityo bagira ba mukerarugendo inama y’uko bajya babanza kumenya amakuru mbere yo guhaguruka mu bihugu byabo, ndetse no kubahiriza ingamba zo kwirinda ziba zarashyizweho n’inzego z’ubuzima mu bihugu bajya gusura.

Mu Rwanda, ibikorwa by’ubukerarugendo birakomeje, yaba kuri ‘canopy’, muri Pariki y’Igihugu y’Akagera (Akagera National Park) no muri Pariki y’Igihugu y’ibirunga (Volcano national park), ahaboneka ubwoko bw’ingagi zo mu misozi zisigaye ahantu hakeya ku isi. Gusa ibyo byose bijyana no kubahiriza ingamba u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Ni muri urwo rwego, ba mukerarugendo ndetse n’abashoferi babatwara, basabwa kuzuza ibyangombwa byerekana aho bifuza gusura, bakabishyira ku rubuga www.visitrwanda.com/domestic-tourism-facilitation-form , bagomba kandi gutanga ibyangombwa bigaragaza ko bipimishije COVID-19 basanga batayirwaye bakabishyira ku rubuga [email protected] . Ibyo bitangwa nibura mu masaha 24 mbere yo gutangira urugendo rw’ubukerarugendo.

Ku basura Nyungwe, Gishwati-Mukura na Pariki y’igihugu y’ibirunga, ibipimo bya Covid-19 bisabwa, ni ibyakozwe mu masaha 72 abanziriza urugendo (SARS-CoV 2 Real Time Polymerase Chain Reaction(RT-PCR) taken within 72 hours).

Kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, umuntu asabwa kuba yakorewe ibipimo byihuse mu masaha 72 bikagaragara ko atarwaye (one should have a negative Rapid Antigen Test(RDT)).

Umutekinisiye aha aragenzura ubuziranenge bw'iki kiraro cyo mu kirere muri Nyungwe
Umutekinisiye aha aragenzura ubuziranenge bw’iki kiraro cyo mu kirere muri Nyungwe

Ahandi hantu hasurwa, harimo n’amahoteli, bo bemera kimwe muri ibyo byangombwa byavuzwe haruguru, mu gihe cyatanzwe mu masaha 120.

Kuri urwo rutonde rwa za ‘canopy’ rwakozwe na Lonely Planet hariho na Canopy yitwa ‘Redwoods Nightlights’ yo mu gihugu cya New Zealand iza ku mwanya wa kabiri ndetse n’iyitwa ‘Arbor Day Farm Tree Adventure’ iherereye ahitwa Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari kandi ‘Treetop Walk Bavarian Forest’ yo mu Budage , ‘Tahune Airwalk’ iherereye ahitwa Tasmania mu gihugu cya Australia ndetse na ‘OCBC Skyway’ yo mu gihugu cya Singapore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amakuru mutanga ni umwimerere

Terimbere Eli yanditse ku itariki ya: 2-08-2021  →  Musubize

Muraho?tubifurije amahoro y’imana icyo kiraro natwe abo mu kabagali tuzajya kukireba.

nsabimana Edouard yanditse ku itariki ya: 11-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka