Ndimo ndasengera Leta Zunze Ubumwe za Amerika - Papa Francis
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko arimo gusengera Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaramo imvururu ziterwa n’abanze kwakira ko Perezida Donald Trump yatsinzwe mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu.
Papa Francis avuga ko ibitero abashyigikiye Trump baherutse kugaba ku Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko biteye impungenge, akaba yaboneyeho no gusabira abasize ubuzima muri ibyo bitero.
Ubutumwa uwo mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021 buvuga ko imvururu nta kiza zizana ahubwo zirasenya kandi zikagira ingaruka cyane cyane ku baziteje. Ati “Ndashishikariza abantu bose kurangwa n’umuco wo gukorera hamwe no gufatanya kubaka icyiza.”
I am praying for the United States of America, shaken by the recent attack on Congress. I pray for those who lost their life. Violence is always self-destructive. I urge everyone to promote a culture of encounter and of care to construct the common good.
— Pope Francis (@Pontifex) January 10, 2021
Imvururu zadutse ku nyubako ‘Capitol’ ikoreramo abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabweho ibisa n’igitero tariki 06 Mutarama 2021, ubwo imitwe yombi y’inteko yari yateranye ngo yemeze burundu Perezida Joe Biden watowe.
Abantu batanu bahasize ubuzima barimo abantu bane mu bateje izo mvururu bashyigikiye Donald Trump ndetse n’umupolisi umwe mu bacungaga umutekano kuri iyo nyubako.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Muli Amerika hari ibibazo bikomeye kubera TRUMP wanga kurekura ubutegetsi.Gusa ntabwo nizera amasengesho ya Paapa.Urugero,Paapa Yohana Paul II aza mu Rwanda muli 1990,yasengeye u Rwanda,ndetse arapfukama asoma ubutaka,byitwa ko "aduhaye umugisha".Nyamara amaze kugenda,nibwo intambara yatangiye,irangizwa na genocide.Byerekana ko Imana itumvise amasengesho ye.Ikindi ntemera,nuko yitwa Nyirubutungane,nyamara ijambo ry’Imana rivuga ko nta ntungane ibaho,keretse imana yonyine.Kwiyita intungane,imana ibifata nk’ubwirasi.Birayibabaza.
Nabandi bategetsi bakomeze bafashe Amerika!