Rwamagana: RIB yafunze Semana watemye muramu we bikamuviramo urupfu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko tariki ya 11 Mutarama 2021, rwafunze Semana Emmanuel wo mu Mudugudu w’Umurinzi, Akagari ka Bwana, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana.

Uyu Semana akurikiranyweho kuba yatemye Rumanzi Egide (muramu we waje kwitaba Imana ageze mu bitaro), ubwo yari asanze amaze gutabarwa n’abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n’umugore we Mukazitoni Christine (mushiki wa Semana wahise yitaba Imana).

Semana yakomerekeje kandi byoroheje Mukakalisa Annonciata (nyina wa Rumanzi). Iperereza ry’ibanze rigaragaraza ko kwitwikira mu nzu byatewe n’amakimbirane Rumanzi yari asanzwe afitanye n’umugore we.

RIB yatangaje ko Semana ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mugabo wakoze ayo marorerwa azahanwe byinagarugero kuko birababaje pe gusa nyakwigendera Imana imwakire mubayo.

Nzabandora Samuel yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka