Ibibuto bya Avoka ni umuti ukomeye n’ubwo abantu babijugunya

Avoka ni urubuto ruzwi n’abantu benshi kandi usanga runakunzwe cyane, ariko abenshi barya avoka bahita bajugunya ibibuto byazo kuko batazi akamaro kabyo cyangwa se bakaba bumva na kindi babikoresha. Nyamara ibyo bibuto, ngo ntibyagombye kujugunywa kuko na byo bifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu.

Ku rubuga https://www.elle.fr/ bavuga ko byafashe igihe kinini ntawuzi ko ibibuto bya Avoka byaba bifite akamaro ku buzima bw’umuntu, nyuma biza kuvumburwa n’abahanga mu kubyaza umusaruro ibyo abantu bafata nk’ibishingwe. Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku kibuto cya avoka, basanze cyifitemo ibyitwa ‘fibres’ na za ‘acides’ zikenerwa mu mubiri w’umuntu, kurusha ibindi biribwa.

Ikibuto cya avoka kirinda umubiri w’umuntu kubyimbirwa, kikaba na ‘antioxydant’ irinda umuntu gusaza imburagihe. Ikibuto cya avoka kandi cyongerera umubiri ubudahangarwa, ikibuto cya avoka kandi ngo ni ingenzi mu gukumira indwara z’umutima.

Kubera uko kuba ikibuto cya avoka gikungahaye ku byitwa ‘fibres’ gifasha cyane abantu bakunda kugira ibibazo byo kunanirwa kwituma, cyangwa se bakituma bibagoye. Ikibuto cya avoka kandi cyongerera umuntu imbaraga mu gihe yumva ananiwe.

Ku rubuga https://www.demotivateur.fr bavuga ko 70% bya ‘acides aminés’ ziboneka muri avoka muri rusange ziba ziri mu kibuto cyayo. Ni ukuvuga ko umuntu uriye avoka isanzwe, ntarye ikibuto cyayo aba abonye 30% gusa za ‘acide aminés’ yagombye kuvana muri avoka.

Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko ibibuto bya avoka bifasha mu kuvura indwara zitandukanye, bikanafasha mu kwita ku buzima bw’uruhu.

Ibibuto bya avoka byongera ubudahangarwa bw’umubiri kuko birwanya za ‘microbes’ mu mubiri, ku bantu bakunda kurwara za ‘angines’ gukoresha ibibuto bya avoka bibafasha gutandukana na zo burundu.

Ibibuto bya avoka bifasha imvubura zo mu muhogo (thyroïde) gukora neza, kandi no ku bantu bafite ibibazo bya ‘thyroïde’, kunywa ifu y’ibibuto bya avoka mu mazi y’akazuyazi birabafasha.

Ku bantu bafite ibibazo by’uruhu, bakwifashisha ibibuto bya avoka kuko bikungahaye cyane ku byitwa ’collagène’,bituma uruhu rumererwa neza kandi rugahorana itoto.

Ibibuto bya avoka kandi ngo bifasha abantu bakunze kugira ibibazo by’amara adakora neza kubera impamvu zitandukanye. Abafite ibyo bibazo ngo ntibakunda kubivuga ariko bituma bahora babangamiwe. Ibibuto bya avoka rero byabakemurira ibibazo.

Ibibuto by’avoka bifasha abantu bifuza gutwika ibinure, bityo bikanabafasha mu kugabanya ibiro mu gihe babyifuza.

Ibibuto bya avoka kandi ngo byigiramo ibyitwa ‘flavonol’ birinda kanseri zimwe na zimwe. Ku bantu barwara Asima, iyo bakoresheje ibibuto bya avoka ku mafunguro yabo, birabafasha bakabona impinduka nziza.

Ibibuto bya avoka bifite akamaro gatandukanye kandi no kubitegura bikorwa mu buryo butandukanye. Gusa ku muntu wifuza kubona ibyiza byo gukoresha ibibuto bya avoka, ngo yagombye kubikoresha kanshi gashobora cyangwa se akabikoresha ku buryo buhoraho.

Uburyo bwa mbere umuntu yateguramo ibibuto bya avoka ni ukubibiza mu mazi. Uko bikorwa, ngo ni ugufata litiro imwe ugashyiramo ikibuto kimwe cya avoka, bikabira nibura mu minota icumi. Nyuma bigaterekwa ahantu bigahora, umuntu wabiteguye akaza kubinywa. Ibyo ngo ntibiryoha mu kanwa ku buryo umuntu yakumva bimuteye ipfa, ariko ngo ujya kubinywa atekereza icyo agamije ubundi akabinywa, atitaye ku kuba byifitemo akantu gasa n’agasharire.

Hari kandi no gutegura ibibuto bya avoka mu buryo bw’ifu. Uko bikorwa ni ukuvanaho igishishwa kiba gitwikiriye ikibuto cya avoka, nyuma umuntu agafata icyo kibuto cya avoka agasa n’ugisya cyangwa n’ugisena (râper), nyuma ibivuyemo akabikaranga. Iyo bimaze gukarangwa bigira ibara ritukura, ngo bikaba bishobora gushyirwa hejuru y’amafunguro umuntu yamaze gutegura agiye kurya.

Ku bantu bashaka kwifashisha ibibuto bya avoka mu kuvura uruhu, bafata ibyo bibuto byakozwemo igisa n’ifu bakabivanga n’amazi make, bigasa n’igikoma gifashe cyane, nyuma bagasiga ku ruhu ahari ikibazo, bikamaraho iminota hagati y’itanu n’icumi mbere yo kubikaraba.

Ibibuto bya avoka kandi bikoreshwa nk’umuti ku bantu barwara za rubagimpande ndetse n’abakunda kurwara umutwe cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Muratubwira ibijanye namababi yivoka nayo

Japhet akimana yanditse ku itariki ya: 27-09-2023  →  Musubize

Mwotubwiraneza uko babikoresha neza??

Ndorohyy Salvatore yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Mbega ikibuto civoka harico cofasha mubijanye nimibonano mpuzabitsina?

Kevin yanditse ku itariki ya: 15-07-2023  →  Musubize

*oya hubwo urubuto rwavoka ruratuma umugore cangwase umwigeme yatakaje ubusugi(igitsina cagutse cyane) cegerana kikaba gito ukamenga umukobwa yasubiranye ubusugi*

Janvier yanditse ku itariki ya: 2-03-2024  →  Musubize

MWATUBWIYE KO IKIBUTO C’IVOKA UKI RAPA UGACA UKIKARANGA. ESE KIRUMA KOKO?

RONSARD yanditse ku itariki ya: 9-05-2023  →  Musubize

Murakoze ark mujye mutubwira ningaruka zikibuto mugihe umuntu yagikoresheje nabi? Murakoze

Jean pierre yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Ese ikibuto cya avoka kiribwa gute cg gitunganwa gute murakoze

Dominique yanditse ku itariki ya: 11-12-2021  →  Musubize

Ese ikibuto cya avoka kiribwa gute cg gitunganwa gute murakoze

Dominique yanditse ku itariki ya: 11-12-2021  →  Musubize

Ese koko mu bibuto bya avoka haba harimo ibyafasha umurwayi wa coronavirus mukunganira umubiri guhita ukora ibituma uhangana na covid
Agakira vuba utazahaye?
Ari abo turikubyumvana.

Alias mutuzo yanditse ku itariki ya: 15-07-2021  →  Musubize

nigute bagitegura mbere yokugikoresha

epimaque dusabimana yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

mukwiye kujya mutubyira nubujyo twagitunganya mbere yokugikoresha kuko bikwiye knd muktubwira nibindi twagikoramo murakoze ni

epimaque dusabimana yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Murakoze kutugezaho ibyingenzi tutari tuzi

Musanuwera Laurentine yanditse ku itariki ya: 13-04-2021  →  Musubize

Mudusobanurire uko ikibuto cyavoka gikoreshwa

Theogene yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka