Igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya cyari kimaze igihe ndetse kikaba cyari cyaranagoranye kuko abakoraga ibizamini batsindwaga ari benshi bityo abakenewe ntibaboneke ku gihe kandi abana baratangiye kwiga.
Umuyobozi wungirije muri REB ushinzwe imicungire y’abarimu, Nsengiyumva Jean Damascène, avuga ko abashyizwe mu myanya bahita batangira akazi ariko ngo hari n’abandi bazongerwamo.
Agira ati “Raporo iratwereka ko nyuma yo gushyira mu myanya abo barimu 17,000 hari abandi babura bari hafi ya 2,000. Abo na bo turabashyira mu myanya bidatize nyuma yo kubona raporo zo mu turere kandi n’abandi basigaye basabye na bo tuzagenda tubashyira mu myanya buhoro buhoro”.
Guha akazi abandi barimu byashingiwe ku kuba harubatswe ibyumba by’amashuri byinshi bishya 22,505 ibimaze kuzura bikaba bigera kuri 80%, ibitaruzura na byo ngo bikaba bigomba kuzabona abarimu babyigishamo.
Abenshi mu bashyizwe mu myanya muri abo barimu nta kizamini bakoze, ahubwo ababishinzwe bagendeye ku manota ari ku ndangamanota zabo bityo abafite menshi baba ari bo baherwaho, gusa hari abavuga ko batahawe imyanya bari bayikwiye ntibasobanukirwe.
Sakindi Joël wo muri Gasabo ati “Bigenda gute kugira ngo umuntu ntahabwe umwanya kandi abo arusha amanota bawuhawe? Nkanjye nari nasabye muri Gasabo ariko sinahabwa akazi kandi hari uwo ndusha amanota twize bimwe wasabye umwanya nk’uwo nasabye wagahawe”.
Uwo kimwe n’abandi babajije icyo kibazo, basubijwe ko ibyo biterwa n’uko imyanya itangwa hakurikijwe abasabye muri buri Karere, nk’uko Nsengiyumva abisobanura.
Ati “Abashaka imyanya basabiye mu turere kandi iyo dutanga imyanya duhera aho umukandida yasabiye. Iyo Akarere gafite imyanya myinshi iruta abakandida bagasabiyemo bose babona akazi, bivuze ko mu Karere gafite abakandida benshi n’imyanya mike ufite amanota menshi ashobora gusigara mu gihe mu Karere gafite imyanya myinshi ku bakandida bake usanga ufite amanota make yahawe umwanya”.
Ibwiriza ngo rivuga ko iyo hari abarimu batabonye imyanya mu Karere basabiyemo bashobora kuyihabwa mu turere twegereranye n’utwo basabiyemo, ariko ngo hagaherwa ku bafite amanota menshi mu batabonye imyanya ku nshuro ya mbere.
Gusohora urutonde rw’abarimu bahawe akazi bije nyuma y’aho mu cyumweru gishize Minisiteri y’Uburezi itangarije ko icyiciro cya gatatu cy’abana bagizwe n’incuke n’abo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’amashuri abanza, bazatangira kwiga ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.
Ibyo gushyira abarimu mu myanya byatangarijwe mu kiganiro abayobozi muri REB bagiriye kuri RBA kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021.
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Asecreteur accountent KO nta waiting liste twabonye ?
Mwiriwe none se KO j’adore indi myanya yakazi KO kwigisha abarimu Bose batsinze bashyizwe mu myanya ? Abasecreteur accounter se bo bite ko batararangira gushyirwa mu myanya kandi baratsinze ubwo bazongera bakore ko nta waiting liste twabonye ? Murakoze
mwaramutse, ese ko abakandida Bari kurutonde rwagateganyo Accountant secretary twibuze? ntakazi twahawe nanubwo turi Kuri waiting list
iyi systems ni nziza yogutanga akazi gutya bigabanya amaruswa mubakozi buturere babishinze abandi se baribaradepoje bafite amanota bateganyirije iki kohanzaha bikaze ariko tubona cyane cyane baragendeye kubize education nabandi barahari bazi ubumenyi mudufashe murakoze
Nonex nigute naba nara deje nareba kurutonde ngasangandiho muri kamomi ariko mubahabwa akazi nkaburamo Ibyo biterwa Niki?
Kandi nareba ngasanga harabo narushije amanota bagahawe njye nkabura ese baba baragendeye kuki Kandi ibyo nsabwa byose mbyujuje niharebwe natwe icyobadukorera twasigaye nonex twakongera tugadepoza? Muturere tugatereza?
Tvet bataturangarana ngira NGO ntakazibazaduha cyangwa I’m ya ya yarashize
Ntabwo abasabye akaziari 34000 then ngo gahabwe 17000.wapi,ibihumbi34000 barenga nabasabye kwigisha secondary school muribo hahawe akazi 2800 barengaho gato,muri primary school abasabye bari mubihumbi24000 barengaho gato abahawe akazi ni 14000barengaho aribyo bingana na 2800secondary +14000 primary bikabyara ibihumbi 17000 barengaho gake
Mbanje kubashimira kumakuru meza mutugezaho. nonex nigute twabona urutonde rwabarimu bashyizwe mumyanya byumwihariko mukarere ka Bugesera
None x REB ivuga iki kubarimu bazava muturere bajya mukandi? Kand bitemewe
None x REB ivuga iki kubarimu bazava muturere bajya mukandi? Kand bitemewe
Muraho.Ndashima ubu buryo busigaye bukoreshwa mugutanga akazi kubarezi.No mubindi bigo bikozwe gutya amanyanga yagabanuka! Nonese abasabye akazi muri TVET bo bigezehe? Murakoze
Teachersplacement nibuze kuri final list Marks 28/ TML-EFK/2017
0783592286
Ikibazo gihari nikihe mudusobanurire harabo duhuje combination bagahawe.
NB:Tubarusha amanota?
Ibigo byari bikeneye abarimu sibyo byababonye. Urugero:Ikigo nigishaho:Abanyeshuri 598,Abarimu 10 gusa.Abana bazaza mu mashuri 2 yubatswe kandi nta mwarimu duhawe mugihe ikigo kitwegereye kitaturusha Abanyeshuri 30,gifite abarimu 13 cyongerewe abandi 2.
MINEDUC nibinoze neza.