Gupfusha mushiki we, COVID-19: Bimwe mu byatumye umwaka wa 2020 utaba mwiza kuri The Ben

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben avuga ko umwaka wa 2020 utamubereye mwiza. Usibye icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse gahunda ze nyinshi, yanapfushije mushiki we bituma ibikorwa bye byiganjemo iby’umuziki bitagenda nk’uko yari yabiteganyije.

The Ben avuga ko yiteguye gukora cyane muri uyu mwaka kurusha uko yakoze mu mwaka ushize
The Ben avuga ko yiteguye gukora cyane muri uyu mwaka kurusha uko yakoze mu mwaka ushize

Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro yagiranye na KT Radio asubiza bimwe mu bimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba yarasubiye inyuma mu muziki ndetse ko asa n’uri kugenda abivamo.

Yagize ati “Abo bantu bandika ibyo byose ntibazi uko umwaka wa 2020 wangendekeye, wari mubi. Icya mbere napfushije mushiki wanjye. Icya kabiri imyidagaduro yari yahagaze ahantu hose kubera covid-19, njye nari kugenza nte nyuma y’ibyo byose?”

Abajijwe ku byo kuba ari gukorana n’abahanzi batandukanye bakizamuka, yavuze ko na we akizamuka yafashijwe n’abahanzi bari bafite izina none kuba ari kubikora zikaba ari inshingano kuri we.

Ati “Ahubwo n’ubu mfite indi mishinga myinshi yo gukorana n’abandi kuko nanjye nkizamuka ni abandi bahanzi bamfashije kuzamura izina ryanjye.”

The Ben amaze iminsi mike agarutse mu Rwanda avuye muri Zanzibar aho yari yaragiye gukora amashusho y’indirimbo ye aherutse gusohora ari kumwe na Rema wo muri Uganda yitwa “This is love”. Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe n’utunganya amajwi (producer) wo muri Uganda witwa Nessim, uyu akaba ari na we wamukoreye indi ndirimbo yitwa “No You No Life” yakoranye n’itsinda rya B2C.

Muri uyu mwaka Mugisha Benjamin (The Ben) avuga ko yiteguye gukora kurusha uko yakoze mu mwaka ushize, akaba agiye gushyira hanze indirimbo ebyiri nshya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka