Iganze Gakondo mu rugamba rwo gukundisha isi umuco nyarwanda

Abagize itsinda Iganze Gakondo batangaza ko batangiye urugamba rutazasubira inyuma mu gukundisha Abanyarwanda n’abandi bose bakunda umuco nyarwanda mu gususurutsa abawukunda no guhimba indirimbo ziwuhimbaza.

Iganze Gakondo ngo ihishiye byinshi Abanyarwanda
Iganze Gakondo ngo ihishiye byinshi Abanyarwanda

Baherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Ishyamba’ ndetse bahita bashyira hanze indi ndirimbo yabo yitwa ‘Gakondo Yacu Iganze’ bakaba bavuga ko bakataje mu gufasha abakunda u Rwanda gukunda imbyino gakondo n’indirimbo z’umwimerere w’Abanyarwanda.

Uhagarariye Iganze Gakondo, Niganze Lievin avuga ko ari urugamba batangiye kandi ko batangiye kubona imbuto zarwo.

Yagize ati “Burya abantu bakunda imbyino n’indiirimbo gakondo ariko ntibagira umwanya wo kubona aho babibona ngo babikunde, twebwe turashaka kubikora duciye mu miyoboro yose y’itangazamakuru ku buryo Abanyarwanda n’abakunda injyana gakondo bazisanga bafite impamba ihagije mu kuyikunda”.

Iganze Gakondo igizwe n'abasore bahamiriza neza barangajwe imbere n'umuyobozi wabo Lievin (ubanza ibumoso)
Iganze Gakondo igizwe n’abasore bahamiriza neza barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Lievin (ubanza ibumoso)

Lievin kandi asaba abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru muri rusange gufata uyu mwanya bakajya bacuranga imbyino gakondo atari mu bitaramo gusa no mu ndirimbo zisanzwe kugira ngo abazikunda bazumve kenshi n’abatazizi bazimenye.

Yagize ati “Ntabwo indirimbo gakondo cyangwa se imbyino gakondo birebwa mu bitaramo gusa ni byiza ko n’abanyamakuru badufasha zigacurangwa kenshi kandi ndizera ko akeza kigura ni ukubakangura gusa kuko gakondo yo ubwayo iraryoshye”.

Lievin asanga Abanyarwanda bakwiye gufata iya mbere bagashyira imbere icyo yita irangamuntu y’Abanyarwanda ikamamara ku isi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWARAMUTSE NEZANTORE MWE NSHIMISHIJWE NO KUBONA NAMWE MUFATANYA N’ABANYARWANDA GUSIGASIRA UMUCO NYARWANDA ,MURI INTORE Z’INDATEGWA RWOSE MUKOMEZE MUSITAZE AMANO NATWE TURABASHYIGIKIYE

DUSABIMANA FESTUS yanditse ku itariki ya: 18-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka