MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19

Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe itangazamakuru (Media Specialist), Uwihoreye Claude, avuga ko mu mabwiriza Minisiteri y’Uburezi yatanze ari uko buri kigo cy’ishuri kigomba kuba gifite icyumba abagaragayeho ibimenyetso by’indwara ya COVID-19 bashyirwamo bagakurikirwamo kandi nta munyeshuri urwara wemerewe gutaha mu rugo iwabo atabanje gupimwa ko nta ndwara ya COVID-19 afite.

Abitangaje mu gihe hari umunyeshuri mu Karere ka Gatsibo wahawe uruhushya rwo kujya kurwarira iwabo nyamara yapimwa agasanganwa COVID-19.

Ku wa kane w’iki cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2021 nibwo mu kigo kimwe cyo mu Karere ka Gatsibo hapimwe abanyeshuri basanga harimo abafite COVID-19.

Nyamara umwe mu bo bararanaga mu cyumba kimwe we yari yahawe uruhushya rujya kurwarira iwabo kugira ngo arusheho kwitabwaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge iki kigo cyagaragayemo abanyeshuri banduye COVID-19 giherereyemo yahise amenyesha mugenzi we w’aho umuryango w’umunyeshuri wari watashye utuye ajyanwa kwa muganga na we apimwe bamusangamo COVID-19 nyamara yari amaze iminsi 2 iwabo mu rugo.

Kugeza ubu uyu muryango uri mu kato n’ubwo ibisubizo bya mbere byagaragaje ko nta bwandu bafite.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge tutashatse gutangaza amazina ye ndetse n’ay’uwo murenge kimwe n’ishuri, avuga ko nta kosa ryakozwe ubwo uwo mwana yahabwaga uruhushya kuko yari afite indi ndwara arwaye kandi ko basanze yayikira neza ari kumwe n’umuryango ariko na none ntihabayemo ubushishozi ngo abanze gupimwa COVID-19.

Ati “Oya ntabwo twavuga ko ari amakosa ntabwo bari bazi ko ari iyo ndwara gusa byamenyekanye ko yagiye kubera ibibazo byamurangaga bijyanye n’uburwayi bwe, biza kugaragara ko ashobora kuba ari yo arwaye bitewe na bagenzi be twaje kumenya ko barwaye nyuma yaragiye.”

Akomeza agira ati “Twarakurikiranye dusanga na we ari uko duhita tumugarura mu kigo araza asanga abandi kandi mvuye kubareba bose bameze neza.”

Icyakora avuga ko bakuyemo isomo ku buryo ubu batangiye kuzenguruka mu bigo by’amashuri bashishikariza abanyeshuri kubahiriza ingamba zijyanye no kwirinda ndetse n’abayobozi b’amashuri guhorana amakenga, umwana yarwara akabanza gupimwa ku buryo atajyana uburwayi mu miryango.

Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe itangazamakuru (Media Specialist), Uwihoreye Claude, avuga ko mbere y’uko amashuri atangira, ibigo by’amashuri byose byasabwe kuba bifite ibyumba, uketsweho ibimenyetso bya COVID-19 ashyirwamo akitabwaho ndetse no kuba nta munyeshuri wemerewe kujya kurwarira mu rugo iwabo atabanje gupimwa COVID-19 kugira ngo hirindwe ko yayikwirakwiza.

Agira ati “Bajya gufungura amashuri, mu bigo hagombaga kuba harimo icyumba cyakira ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 ajyamo akitabwaho, ntabwo kuvuga ngo umunyeshuri urwaye agomba guhita ataha ari byo ahubwo bagomba kubanza kwemeza neza ko atari COVID-19.”

Uwihanganye Claude avuga ko andi mabwiriza Minisiteri y’Uburezi yatanze ari uko buri shuri rigomba kuba rifite aho abanyeshuri bakarabira, guhana intera no kwambara udupfukamunwa nk’uko n’abandi banyarwanda babyubahiriza ariko abanyeshuri by’umwihariko bakirinda gutizanya ibikoresho.

Amashuri kandi ngo agomba kuba afite akuma gapima umuriro ndetse n’umukozi ushinzwe gukurikirana ugaragaje ibimenyetso hakabaho ubufatanye n’inzego z’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka