Imbuto zo mu Rwanda zabonye isoko i Dubai
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo imbuto za mbere ziturutse mu Rwanda zageze i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), zikaba zizacuruzwa na sosiyete ikomeye y’ubucuruzi ikorera muri icyo gihugu n’ahandi henshi ku isi ya ‘MAF Carrefour’.

Ibyo bibaye nyuma y’aho mu cyumweru gishize na none ari bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’iyo sosiye y’uko izajya yakira imbuto zitandukanye zo mu Rwanda ikazigurishiriza mu mashami yayo yose.
Imbuto zatangiye kugezwa muri iryo soko mpuzamahanga ni imineke, avoka, amatunda ndetse n’inanasi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, ubwo yitabiraga umuhango wo gutangiza icyo gikorwa ku wa 10 Mutarama 2021, yashimiye cyane ubuyobozi bwa MAF Carrefour, kuba bwakinguriye imiryango imbuto zo mu Rwanda nyuma y’igihe gito iyo sosiyete agiranye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB).

Yagize ati “Iyi ni imikoranire ishimishije kandi izazanira inyungu benshi barimo n’abahinzi bo mu Rwanda, abaguzi bo muri UAE bazishimira ubwiza bw’izo mbuto zikomoka mu Rwanda cyane ko RwandAir ijya kenshi i Dubai. Tuzakora ibishoboka kugira ngo umusaruro wiyongere bityo duhaze iri soko”.
Umukozi muri NAEB ushinzwe ibikorwa, Claude Bizimana, we yashimiye cyane iyo sosiyete kuba yagiriye ikizere ibikomoka mu Rwanda.

Ati “Turashimira cyane MAF Carrefour kuri aya masezerano n’ikizere yagiriye ibikomoka ku buhinzi bw’u Rwanda. Abohereza ibicuruzwa mu mahanga bo mu Rwanda biyemeje koherezayo imbuto zishimirwa n’abaguzi, ziryoshye kandi zikabageraho ku buryo buhoraho”.
Iguriro rya Carrefour rikorera mu bihugu 30 birimo ibyo mu Burasirazuba bwo hagati, muri Afurika ndetse no muri Azia, aho rifite ububiko 320 bw’ibicuruzwa rikaba ryakira abakiriya barenga ibihumbi 750 ku munsi.


Ohereza igitekerezo
|
Dufite Umusaruro w’avoka ariko isoko ry’abo twazigemurira ntabo tuzi
Dufite Umusaruro w’avoka ariko isoko ry’abo twazigemurira ntabo tuzi