Clarisse Karasira yagaragaje umusore bazarushingana (Video)

Umuhanzikazi Clarisse Karasira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje umusore wamwambitse impeta amusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore.

Clarisse Karasira yashyize kuri Twitter ifoto y’uyu musore amwambika impeta, maze ayiherekeresha amagambo agira ati “Nguyu uwo Imana yandemeye. UMUTWARE nkundira ubuhizi, ingabo idatatira IGIHANGO, Imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.”

Byaje kumenyekana ko uyu musore wari waragizwe ibanga yitwa Ifashabayo Sylvain Dejoie usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda.

Uyu musore bivugwa ko ari n’umwe mu basanzwe bafasha Clarisse Karasira mu bikorwa bye bya muzika, dore ko yagaragaye amufasha gutegura igitaramo yari afite mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Kuri Instagram ho, uyu muhanzikazi yanditseho ati Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y’ikirenga? Urakoze Mana, Urakoze rukundo!

Clarisse Karasira agaragaje umusore bitegura kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’iminsi mike yari ishize Karasira ahaye imodoka ababyeyi be abashimira ko bamureze neza, nk’uko yabigaragaje mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga tariki 31 Ukuboza 2020 ati “Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva kera, n’ubwo mu by’ukuri nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo ubumana n’ubumuntu.”

Reba muri iyi Video uko umuhango wo kwambika impeta uyu muhanzikazi wagenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kigali today turabakunda cyaneeee! KARASIRA n’umufasha we SYLVAIN ubukwe bwabo turabashyigikiye.Imana ibakomeze.

Alias Gentil yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

Urugo ruhire karasira wacu Kandi uwo musore ntuzamubabaze nawe ntuzamubabaze imana ibahe umugisha utagabanyije

JSB yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Thank you Kigali today turabashimira cyane kutugezaho ibintu byiza kandi bigezweho muri ingabo zidatezuka kunshingano mwiyenmeje kutubera aho tutari Imana ikomeze ibatize imbaraga. So thank you nukuri.courage.

BUKOOMBE KABAHIZI yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

KigaliToday turagushimiye cyane Kabahizi, Imana ikurinde

Mutuyimana Servilien yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka