Abandi banyeshuri bagiye gutangira: Ibyumba by’amashuri bigeze he byubakwa?

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azatangira ku itariki 18 Mutarama 2020. Hari abibaza aho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya igeze dore ko hari ikibazo cyakunze kugarukwaho kenshi cy’ubucucike mu mashuri n’ikibazo cy’abana bakora ingendo ndende bitewe no kutagira amashuri abegereye, ibyo bikaba intandaro y’ubwinshi bw’abana bata amashuri.

Amwe mu mashuri mashya yamaze kuzura
Amwe mu mashuri mashya yamaze kuzura

Mu rwego rwo kumenya uko gahunda ya Leta yashyizwe mu bikorwa yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri hirya no hino mu gihugu, Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bayobozi mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru bagaragaza aho iyubakwa ry’ayo mashuri rigeze.

Akarere ka Burera kabimburiye utundi mu Ntara y’Amajyaruguru mu gutaha ibyumba bishya by’amashuri. Muri ako Karere tariki 17 Ukuboza 2020 hatashywe ku mugaragaro ibyumba by’amashuri 36 n’ubwiherero 26 byubatswe mu Murenge wa Rugarama. Kigali Today yaganiriye na Uwanyirigira Marie Chantal uyobora ako Karere agaragaza ishusho y’inyubako z’ibyumba bishya by’amashuri.

Ubusanzwe mu Karere ka Burera, ibyumba 610 n’ubwiherero 850 ni byo byubatswe muri gahunda ya Leta yo kwegereza abana amashuri no kurwanya ubucucike, aho byinshi byamaze kuzura uretse ibyumba bigeretse (Etage) bikiri kuri 50%.

Hamwe na hamwe mu bigo by'amashuri hubatswe ubukarabiro buhagije mu rwego rwo kwirinda COVID-19
Hamwe na hamwe mu bigo by’amashuri hubatswe ubukarabiro buhagije mu rwego rwo kwirinda COVID-19

Mayor Uwanyirigira ati “Twubatse ibyumba 610 n’ubwiherero 850 hirya no hino mu mirenge igize aka karere, turashimira abaturage bo mu murenge wa Rugarama aho ibyumba 36 byari biteganyijwe n’ubwiherero 26 byose byuzuye tukaba aribyo twatashye ku ikubitiro, ubu mu kubaka ibyumba by’amashuri turi ku rugero rwiza, kandi mu itangira ry’amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza byose twizeye kuzabikoresha, bizarinda abana ingendo ndende, ubucucike ndetse na COVID-19 kuko ibyumba bizaba byiyongereye intebe yicarwagaho n’abana batatu ubu bakazaba babiri”.

Mukarere ka Gakenke naho ibyumba bishya bigeze ku rwego ruri hejuru ya 80/100, aho ibyinshi bamaze kubitaha bakaba bizeye ko ku itariki 18 Mutarama mu itangira ry’amashuri, byose bizaba byuzuye uretse ibyumba byubatse ku buryo bugeretse bikiri munsi ya 50% nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Uwimana Catheline Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Ku nkunga ya Guverinoma turi kubaka ibyumba 339 bigeze kuri 80,35%, mu gihe amashuri abiri ageretse ibyo twita Etage agizwe n’ibyumba 16 ageze kuri 46% n’ubwiherero 518 bugeze kuri 72%”.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyumba bishya by'amashuri
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyumba bishya by’amashuri

Arongera ati “Hari n’ibyumba byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi icyiciro (phase) cya kabiri ibyumba 170 biri kuri 95% n’ubwiherero 228 buri kuri 99% aho bimwe turi ku bitaha, naho phase ya mbere y’ibyumba 51 byose twarabitashye uretse inyubako imwe yagize ikibazo nacyo turi gukemura, ibigeze kuri 95% ni bya bindi biburaho ibirahuri n’utundi tuntu duke, byose bizaba byarangiye ku itariki 18 Mutarama ku buryo tuzabyifashisha”.

Mu karere ka Rulindo naho ibyumba by’amashuri bishya bisaga 400 ngo bigeze ahashimishije nk’uko Gasanganwa Marie Claire Umuyobozi wungirije mu karere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “I Rulindo dufite ibyumba by’amashuri 169 n’ubwiherero 224 byubakwa ku nkunga ya Banki y’isi, aho ibyumba biri ku kigero cya 94% mu gihe ubwiherero buri ku kigero cya 89,15%, amenshi arenda kurangira ikibura ni uburyo bwo gufata amazi ndavuga ibigega n’utundi dukorwa duke”.

Ibyumba bishya by'amashuri byitezweho kugabanya ubucucike kandi abanyeshuri bigire hafi y'iwabo
Ibyumba bishya by’amashuri byitezweho kugabanya ubucucike kandi abanyeshuri bigire hafi y’iwabo

Arongera ati “Ayo turi kubaka ku nkunga ya Guverinoma dufite ibyumba 275 n’ubwiherero 418 na etage ebyiri z’ibyumba 16, amashuri ari ku kigero cya 86,52% ikibura ni ugukinga kubera ibyuma tutarabona kugira ngo tubirangize n’intebe zitaruzura, ubwiherero buri kuri 81,23% aho turi inyuma ni kuri etage turi kuri 25%, imwe twamennye beto dutangira kubaka n’amatafari hejuru. Turi no kubaka workshops umunani n’ibikoni 87 kugira ngo abana babashe kurira ku ishuri bose, amashuri yuzura dukomeje kuyataha”.

Mu karere ka Musanze hubatswe ibyumba bisaga 550 birimo ibigera kuri 88 bigeretse bikubiye mu nyubako 11, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle aravuga ko izo nyubako zigeze ku rwego rushimishije aho bizeye ko ibyo byumba bizifashishwa mu gihe abana batari baratangiye amashuri bazaba bagarutse ku ishuri ku itariki 18 Mutarama 2021, hirindwa ubucucike bw’abana mu mashuri ndetse n’ingendo ndende hanirindwa na COVID-19.

Yagize ati “Mu karere ka Musanze turi kubaka ibyumba by’amashuri 551 harimo ibyumba 88 bigeretse bikubiye mu nyubako 11, amashuri atageretse ari ku kigero iri hejuru ya 80% uretse ageretse niyo akiri muri 50%, usibye ibyumba by’amashuri turi no kubaka ubwiherero utwumba 777 turi kubakwa mu karere ka Musanze, ibi biradufasha kugabanya ubucucike n’ingendo ndende abana bamwe bajyaga bakora tutibagiwe no kurinda abana COVID-19”.

Ibyumba bishya by'amashuri byuzuye
Ibyumba bishya by’amashuri byuzuye

Mu Karere ka Gicumbi na ho ibyumba by’amashuri byarubatswe kandi ngo bigeze kurwego rushimishije, nk’uko Mayor Ndayambaje Felix yabitangarije Kigali Tiday agaragaza ishusho y’aho izo nyubako z’ibyumba by’amashuri zigeze.

Yagize ati “Ibyubatswe ku nkunga ya Leta ni 306 aho 298 ari ibyo hasi mu gihe 8 ari ibigeretse (Etaje), hakaba n’ibyubakwa ku nguzanyo ya Banki y’isi aho phase ya mbere ari 119 mu gihe icyiciro cya kabiri ari 351 byose bikaba 776, hubakwa n’ubwiherero 1400”.

Arongera ati “Twari twihaye intego yuko mu cyumweru gitaha twaba dusoje neza, hari ibyo twatangiye gutaha ibindi twamaze kubikorera amasuku uretse ibyumba 30 tutarashyiramo sima ariko nabyo bari kubikora ejo bizaba byarangiye sima irahari, ndetse n’intebe zirenda kurangira, ku buryo wenda iyo ya Etaje igeze kuri 50% ariyo byagorana kuba bayigiramo ariko nayo turi gushyiramo ingufu ku buryo mu ntangiro z’ukwezi kwa Gashyantare izaba yuzuye neza”.

Uwo muyobozi yavuze ko yiseye ko itangira ry’amashuri abanza nay’inshuke ku itariki 18 Mutarama, ibibazo abana bari bafite by’ubucucike n’ingendo ndende bizakemuka bakiga neza.

Muri gahunda ya Leta, hateganyijwe ko hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri abanza n’ayisumbuye bisaga ibihumbi 22 n’ubwiherero bukabakaba ibihumbi 32, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri no kugabanya ingendo ndende abanyeshuri bajyaga kora bajya kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta yacu iyobowe na H.E PAUL ni iyo gukurirwa ingofero!

Moïse yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Leta yacu iyobowe na H.E PAUL ni iyo gukurirwa ingofero!

Moïse yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka