Dore impamvu zituma umugore wese utwite yarya ubunyobwa

Ubunyobwa ni ikiribwa kizwi cyane mu Rwanda kandi usanga gikunzwe n’abatari bacye, kuko hari abakunda ubunyobwa nk’ikirungo mu biryo, kubukoramo isosi/isupu, abandi bakabukunda bukaranze bakabuhekenya cyangwa se bakanabuhekenya ari bubisi, bitewe n’ibyo umuntu yumva bimuryohera, ariko hari n’ababyeyi bavuga ko batinya kurya ubunyobwa mu gihe batwite kuko batinya ko bwabatera ‘allergie’ bakagira ibibazo. Gusa abahanga mu by’ubuzima basobanura ko ubunyobwa ari ikiribwa cyiza cyane ku bagore batwite.

Ku rubuga https://www.planetesante.ch, bavuga ko bitandukanye n’uko abantu benshi bakunze kubyibeshya, ko abagore batwite bagombye kwirinda kurya ubunyobwa kuko buri mu biribwa byatera ‘allergie’. Ahubwo ibyiza ngo ni ugutangira kumenyereza umwana za ‘allergènes’ zo muri ibyo biribwa bisanzwe bivugwaho gutera za ‘allergies’ mu gihe akiri mu nda, kugira ngo bizazimurinde kujya agira izo ‘allergies’ z’ibiribwa bitandukanye navuka.

Mu mpamvu zagombye gutuma umugore wese utwite arya ubunyobwa harimo kuba bwigiramo za Vitamine B na E, izo Vitamine zikaba zifitem ibyitwa ‘antioxydants’ bituma ubunyobwa ari ikiribwa kirinda umubiri mu bihe byose, kikawufasha no mu kurwanya indwara z’ubuhumekero zirimo inkorora n’ibicurane.

Ubunyobwa bufasha mu kugenzura ingano y’ibinure bya ‘cholestérol’ mu maraso, kubera ibyitwa ‘resvératrol’ biboneka biboneka mu bunyobwa, bikumira indwara z’umutima zitandukanye. Nk’uko bisobanurwa ku rubuga http://giftedmom.org.

Ubunyobwa kandi bufasha umubiri kwakira ‘glucose’ mu gihe uyikeneye, kuko bwigiramo ubutare bwa ‘zinc’ na ‘magnésium’ bwongera imikorere myiza ya ‘insuline’ mu maraso, ni yo mpamvu ubunyobwa ari bwiza no ku bantu barwaye diyabete, kuko hari abakunze kuyirwara mu gihe batwite.

Umugore utwite akaba afite ikibazo cy’amaraso atinda kuvura (une faible coagulation sanguine), ngo yagombye kurya ubunyobwa rimwe na rimwe kuko bafasha mu gukemura icyo kibazo.

Kurya ubunyobwa kandi ngo byanafasha bamwe mu bagore batwite bakunze kugira ikibazo cyo kubura ibitotsi, guhorana umunaniro ukabije.

Amavuta y’ubunyobwa nayo ngo ni umuti w’umwimerere ku bagore batwite, kuko abafasha no ku bibazo by’uruhu bitandukanye.

Hari abagore batwita bakigira ibisa no kwiheba cyangwa agahinda gakabije (dépression), ibyo ngo n’uko nta musemburo wa ‘sérotonine’ ubu wakozwe mu bwonko. Ubunyobwa bwigiramo ibyitwa ‘tryptophane’ bituma uwo musemburo wa ‘sérotonine’ ukorwa bityo bigafasha mu kurwanya ako gahinda gakabije.

Hari ubwo umugore utwite ananirwa kumenya icyo akwiriye kurya n’icyo akwiriye kureka, ariko kurya ubunyobwa ngo bigira akamaro ku mugore utwite no ku mwana atwite, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bafite ba nyina baryaga ubunyobwa cyangwa ibindi byitwa ‘noix’ mu gihe bari babatwite, baba bafite ibyago bikeya byo kurwara indwara zimwe na zimwe ziterwa na ‘allergies’ nka Asima n’izindi.

Kurya umunyobwa bwuzuye mu gipfunsi nibura inshuro imwe ku munsi, byafasha mu kurwanya indwara zimwe na zimwe z’umutima, kuko ubunyobwa bukize cyane ku byitwa ‘graisses mono insaturées’ na ‘acide oléique’ ibyo bikaba ari byiza ku buzima bwiza bw’umutima.

Ubunyobwa bukize cyane ku byitwa ‘phytostérol’ cyangwa se ‘bêta-sitostérol’ bikumira ko habaho ibibyimba bivamo za Kanseri, by’umwihariko ubushakashatsi bwagaragaje ko ubunyobwa bugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’urura runini.

Abagore batwite, abenshi bakunze kugira ikibazo cy’amazinda, bakibagirwa cyane, ariko ‘vitamine B3’ na ‘niacine’ biboneka mu bunyobwa bifasha mu gutuma umuntu yongera ubushobozi bwo kwibuka ibyo yifuza kutibagirwa. Ikindi kandi ‘flavonoïde’ biboneka mu bunyobwa byongera uko amaraso agera ku bwonko ku rwego rwa 30%.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera ku 80.000, mu myaka 20 ishize, bwagaragaje ko kurya nibura garama 28 z’ubunyobwa mu cyumweru, byagabanya ku rwego rwa 25% ibyago byo kugira ibinure byipfundika bikagira utuntu tumeze nk’utubuye mu ndurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nonese ubunyobwa ntamuntu numwe utabwemerewe cyangwa ntangaruka mbi bugira kuwa ukoresha nabi

Alias yanditse ku itariki ya: 6-07-2023  →  Musubize

Kurya ubunyobwa ukanywa Amata kd utwite hari ingaruka bitera

Alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kutugezaho ibyiza by’ubunyobwa nasabako mwazajya mu tubwira nibibi byi ibiribwa bibaye binshi mu mubiri

JeanMarieVianney yanditse ku itariki ya: 2-08-2021  →  Musubize

Ibyiza byu bunyobwa turabibonye kdi turabashimiye, icyifuzo cyanjye nuko mwajya mutubwira nokubindi biribwa.

Oreste yanditse ku itariki ya: 2-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka