Umutwe wa Leta ya Kisilamu wigambye ibitero by’ubwiyahuzi biheruka kuba i Beni

Umutwe w’abarwanyi wiyita ‘Etat islamique’ wigambye ibitero by’ibisasu byatewe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mpera z’icyumweru gishize, bikitirirwa abarwanyi b’umutwe wa “Forces Démocratiques Alliées (ADF)”, uwo mutwe ukaba ugira aho uhurira na Etat Islamique, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru La Libre Afrique.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’Umuryango w’Abanyamerika uzobereye mu bijyanye na Poropaganda y’Abajihadi, umutwe w’abarwanyi wa ‘Etat Islamique’ wigambye igitero cya mbere cy’ubwiyahuzi wagabye muri ‘RDC’ kigamije kwica abakirisitu i Beni, uwo mutwe kandi unemera ko ari wo waturikije igisasu mu rusengero muri uwo Mujyi wa Beni n’ubundi.

Mu itangazo ryosohowe n’umutwe wa ‘Etat islamique’ ukorera mu Ntara y’Afurika yo hagati ‘ISCAP’ (Etat islamique de la Province d’Afrique Centrale), rigira riti “umuvandimwe wa Abu Khadijah, yashoboye guturikiriza igisasu yari yiziritse mu kabari ka Mabakanga, mu Mujyi wa Béni”.

Umutwe wa ‘Etat islamique’ kandi wenemeje ko ari wo wateye igisasu cyaturitse ku wa Gatandatu, ukanarwana n’ingabo za Leta ya Congo-Kinshasa, hagapfa abantu benshi batavuzwe umubare.

Hari kandi ibisasu byaturitse ku cyumweru muri uwo Mujyi wa Beni, n’ikindi cyaturitse ku wa Gatandatu giturikiye hafi ya sitasiyo ya Lisansi, ariko nticyagira ibyo cyangiza. Meya w’Umujyi wa Beni, Colonel muri Polisi Narcisse Muteba, yahise ategeka ko hakorwa umukwabu muri uwo Mujyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arioo se ADF na ISS baba bashaka iki i Beni ko nta basiramu bahatuye?
Cg se niho bakura imibereho mu kugurisha ambuye n’imbaho?
Ko intwaro zabo zinyuzwa i buganda kuki UN idafatira M7 ibihano?

mbanza yanditse ku itariki ya: 1-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka