Goma/Rubavu: Dore uburyo umutekano wari wakajijwe ku butaka no mu mazi (Video)

Kugenderana kw’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni kimwe mu bikorwa byaranze icyumweru gishize.

Ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa DR Congo Félix Antoine Tshisekedi i Rubavu, hanyuma bukeye, Perezida Kagame na we agirira uruzinduko rw’akazi i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kimwe mu byaranze uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi, ni uburyo umutekano wari wakajijwe i Rubavu no hakurya i Goma.

Muri iyi video, murasangamo ya mashusho yakoze benshi ku mutima, aho umusirikare w’u Rwanda n’uwa Congo bagaragaye basuhuzanya. Ni ikimenyetso cyashimishije abantu benshi nyuma y’uko mu myaka yashize Ingabo z’ibihugu byombi wasangaga zirebana ay’ingwe.

Amashusho yatunganyijwe na Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MWARAMUTSE NEZA UBU UMUTEKANO WABANYARWANDA CYANE ABAGABO NTABWO WIFASHE NEZA HAKURYA RDC

PASCAL yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

MWARAMUTSE NEZA UBU UMUTEKANO WABANYARWANDA CYANE ABAGABO NTABWO WIFASHE NEZA HAKURYA RDC

PASCAL yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka