
Alfred Dusenge Byigero
Alfred Dusenge Byigero yirukanywe ku buyobozi bw’icyo kigo guhera none tariki ya 01 Nyakanga 2021, akaba yahise asimburwa mu buryo bw’agateganyo na Gisele Umuhumuza wari usanzwe umwungirije, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ribivuga.

Gisele Umuhumuza ni we wagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC
Alfred Dusenge Byigero yari yashyizwe kuri uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame, akaba yari yasimbuye Eng. Aimé Muzola.
Itangazo ryashyizwe hagaragara ntirisobanura impamvu y’izi mpinduka, gusa ikigo cya WASAC ni kimwe mu bimaze igihe bivugwamo imikorere mibi.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|