Muhire Kevin, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI”, akaba yaramenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, abona iyi kipe ikwiye kongera kwiyubaka kugira ngo ibe ikipe ihangana nk’uko byahoze.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa Gatanu,yavuze uko yabonye ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, avuga n’icyo iyi kipe abona ikwiye gukora ngo yongere ibe ikipe ikomeye.
Muhire Kevin yavuze ko bimwe mu byatumye iyi kipe yitwara nabi ari uko nta bakinnyi yari afite, aho avuga ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye idakwiye gukinwamo n’ubonetse wese, aha ari naho yahise avuga ko abakinnyi bagakwiye kuyigumamo batageze kuri batanu.
Mu bakinnyi yavuze abona bagomba gusigara muri iyi kipe harimo abakinnyi babiri bato barimo myugariro Niyigena Clement na Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati. Abandi yavuze harimo kapiteni w’iyi kipe Rugwiro Hervé, ndetse n’umunyezamu Bashunga ABouba bageranye mu matsinda ndetse na ¼ cya CAF Confederation Cup.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
mwaramutse iyo witegereje neza usanga usibye nokuba abakinnyi batari kurwego rwifuzwa kugirango ikipe ikine neza itanga umusaruro mwiza usanga na footballe yacu nayo atari shyashya aho bagura umukino wikipe bikarangira gutyo gusa twese twakinnye imikino myinshi ariko ibikorwa biteye isoni uyumwaka umuhanga mubusesenguzi wese yarabibonyeko igikombe cyari icya as de kigali ariko ibyakozwe kumikino harimo uwa rayon na marine sibikwiriye kubera mu Rwanda rufite imiyoborere myiza nkiyo duhabwa na HE rwose pe barakora ibyo atabatumye basi nibamwigireho niwe ntore izirusha intambwe thx.