Burera: Umugabo arakekwaho kwica umugore we agahita atoroka

Hashakimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, arakekwaho kwica umugore we witwa Uwimana Pascasie amukubise ifuni mu mutwe, bikavugwa ko bahoraga bagirana amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Akarere ka Burera gaherereye mu Ntara y'Amajyaruguru
Akarere ka Burera gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, Ignace Mugiraneza, aho avuga ko ayo makuru bayumvise tariki 30 Kamena 2021 mu masaha y’igicamunsi ubuyobozi bwihutira kujya kureba icyo kibazo, bugezeyo busanga umurambo wa Uwimana Pascasie uri mu mbuga iruhande rwawo hari agafuni.

Yagize ati “Iyo nkuru twayumvise twihutira kujya muri urwo rugo kureba uko byagenze, tugezeyo dusanga Hashakimana Jean Pierre w’imyaka 39 amaze kwica umugore we witwa Uwimana Pascasie w’imyaka 38, dusanga umugabo yamaze gutoroka na n’ubu aracyashakishwa. Si ubwa mbere bagiranye amakimbirane kuko twari duherutse kumva ikibazo cyabo mu mwaka wa 2018”.

Abaturanyi b’uwo muryango bavuga ko iyo igihe cy’isarura ry’imyaka kigeze, ngo uwo muryango ukunze kugirana amakimbirane ashingiye ku mutungo, aho umugabo aba ashaka kuyikubira ayigurisha uko yishakiye, ariko ngo ayo makimbirane akarangirira mu miryango.

Kugeza ubu uwo mugabo akomeje gushakishwa, aho ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagogo bwashyize amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo umubona atange amakuru nk’uko Gitifu Mugiraneza akomeza abivuga.

Avuga kandi ko, nk’uko yabibwiwe n’abaturage, ngo uwo mugabo n’umugore bari biriranywe mu murima mu masaha y’igitondo, umugabo ahinga naho umugore atera intabire y’ibijumba. Ngo ubwo batahaga bava mu murima uwo mugabo yashatse kugurisha inkoko umugore aramwangira, ariko ngo bakaba bari bafitanye amakimbirane muri iyo minsi, biturutse ku mugabo washakaga kujya kugurisha amasaka umugore akabyanga bagahora mu ntonganya.

Mu muhango wo gushyingura nyakwigendera wabaye kuri uyu wa kane tariki 01 Nyakanga 2021, mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi, harimo gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, hagamijwe kugikemura, ubuyobozi busaba abaturage kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe aho guhora bakemurira ibibazo byabo mu miryango.

Gitifu Mugiraneza ati “Ibyo dusaba abaturage tuyoboye hano mu Murenge wa Kagogo, ni uko ikintu cyitwa amakimbirane cyose nta kucyihererana, nta gukemurirwa mu miryango, nta gukemurirwa mu bakirisitu bari gusenga, nta gukemurirwa mu baturanyi, kabone n’ubwo byakemuka ariko bakabimenyesha n’ubuyobozi bugatanga umusanzu wabwo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka