Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yitabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yageze i Bujumbura mu Burundi, akaba yagiye ahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi.

Minisitiri Ngirente (wambaye agapfukamunwa) yakiriwe neza i Burundi
Minisitiri Ngirente (wambaye agapfukamunwa) yakiriwe neza i Burundi

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr. Edouard Ngirente akigera i Burundi yakiriwe na Visi Perezida w’icyo gihugu, Prosper Bazombanza.

Benshi mu bavuze kuri iki gikorwa ku mbuga nkoranyambaga bishimiye uru ruzinduko kuko rutanga icyizere mu kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, dore ko umaze igihe warajemo agatotsi.

U Rwanda n’u Burundi bisanzwe ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho cyane ko n’ururimi rw’ibihugu byombi rwenda gusa. Ibihugu byombi byabonye ubwigenge igihe kimwe tariki 01 Nyakanga 1962 ku bukoloni bw’Ababiligi (hashize imyaka 59). Mu Rwanda kuri iyi tariki hatangwa ikiruhuko, naho ibirori bigahuzwa n’umunsi wo kwibohora tariki 04 Nyakanga.

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kuba mubi guhera mu mwaka wa 2015 ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi, ariko u Rwanda na rwo rugashinja u Burundi gucumbikira no gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Kagame mu nama ya Komite nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi aherutse guca amarenga ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi urimo kunozwa, avuga ko ibihugu byombi birimo kuganira uko byakumvikana bikabana neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibintu ni très bien

Uwera yanditse ku itariki ya: 1-07-2021  →  Musubize

MINISITIRI WACU YADUHAGARARIYE NEZA KANDI MBONA UMUBANO UZAGARUKA

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 2-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka