Eritrea: Abakirisitu ntiborohewe na Leta ibita igikoresho cy’abakoloni

Kiliziya Gatolika irashinja Leta kwigarurira no kubatwara imitungo nyuma y’aho ibikorwa byose byashinzwe na kiliziya birimo amashuri yose yafashwe, amavuriro ayobowe na kiliziya yose yarahagaritswe. Abagatolika bo muri Eritrea bavuga ko Guverinoma imaze imyaka myinshi ibatwara imitungo yabo. Amashuri abanza ni yo yari asigaye atarajya mu maboko ya Leta kuri ubu na yo yafashwe.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Leta gukandamiza abanyamadini
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Leta gukandamiza abanyamadini

Kiliziya Gatolika ni rimwe mu madini ane yemerewe gukorera mu gihugu kizwiho kutajenjekera amadini, ayandi yemewe akaba ari Itorero rya Orthodox ya Eritrea, itorero ry’ivugabutumwa Abaluteriyani(evangelical Lutherans) hakiyongeraho n’Abisilamu bo mu bwoko bw’Abasuni.

Igitangazamakuru cya BBC kivuga ko ubu ubwoba ari bwose muri Kiliziya Gatolika yo muri Eritrea.
Cyanditse kiti: “Benshi mu babikira, abafurere n’abapadiri bakoraga umwuga wo kwigisha nta kazi bafite.”

Mu bihe byashize, Guverinoma ya Eritrea yemeje ko ibyo byose bijyanye n’imitungo byafashwe ndetse ishimangira ko, uburezi n’ubuzima ari inshingano za Leta, atari iz’amadini n’amatorero.

Ibi ariko ntabwo byibasiye gusa umuryango w’Abagatolika, ibi byanateje ikibazo mu madini yandi.
Impirimbanyi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Eritrea gukandamiza amadini ya gikirisitu.

Umwe mu bapasitoro babashije guhunga Rev. Dr. Berhane Asmelash yagize ati: "Mu 2002, Guverinoma yafunze itorero ryanjye kandi itangira no gufata abapasiteri bose nibwo nahise mfata icyemezo cyo guhunga. Bagenzi banjye bamwe barishwe abandi barafunzwe badushinja kugambanira igihugu."

Akomeza agira ati: "Nari nzi ko, ninsubira mu gihugu cyanjye, nahita njya muri gereza".

Amatsinda amwe n’amwe ya gikirisitu cyane cyane abakristu ba pentekote n’abakora mu itorero ry’iyamamazabutumwa, bakunze gushinjwa kuba ibikoresho bya Guverinoma z’amahanga.

Imiryango mpuzamahanga ivuga ko bitoroshye kugerageza kunga Leta n’amadini ya gikirisitu, dore ko muri iki gihugu hakaba haboneka bumwe mu butaka bwubatsweho insengero za gikirisitu zo hambere zifite amateka ya kera adasanzwe ku mugabane wose wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erythrea itoteza cyane amadini.Ikumva ko uburezi n’ubuzima ari inshingano za Leta, atari iz’amadini n’amatorero.Gusa tujye twibuka ko inshingano Yezu yahaye abakristu ari ukujja mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana.Yabasabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana.Ntabwo yabasabye gushinga amashuli n’amavuriro.Iyo ibyo biza kuba "priority",Yezu nawe yali gushyiraho amashuli n’amavuriro.Kandi yali kubishobora.
Tekereza umuntu wazuraga abapfuye.

gatare yanditse ku itariki ya: 2-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka